aoû
22
2016

Ngoma: Kiriziya gatorika na kaminuza ya Kibungo bahuje imbaraga muguteza imbere abatuye Ngoma.

Nyuma yaho Kaminuza ya Kibungo (UNIK) isinye amasezerano na Diyosezi gaturika ya Kibungo yo kubyaza umusaruro ubutaka bwa Diyosezimuri uku kwezi kwa kanama 2016. Ubuyobozi bwa kiriziya gatorika buravuga ko ubu bufatanye hagati yabo ndetse na kaminuza ya kibungo ari umusingi ukomeye mukubyaza umusaruro ubutaka bw’iyi diyosezi.

Aya masezerano yasinywe ni ay’ubufatanye akaba yarasinyiwe mu biro bya Diyosezi ya Kibungo hagati ya Kaminuza ya Kibungo ihagarariwe n’umuyobozi wayo Prof. Silas Lwakabamba ndetse na Musenyeri Antoine Kambanda uyobora Diyosezi gaturika  ya Kibungo akaba agamije kubyaza umusaruro ubutaka bwa Diyosezi ya Kibungo mubikorwa bitandukanye bifasha iterambere ry’abaturage no guteza imbere akarere ka Ngoma muri rusange.

Bimwe muri ibi bikorwa bizakorwa harimo aho  gukorera ubushakashatsi bw’ibihingwa bijyanye n’ubutaka, gutubura imbuto zo guha abaturage, no kwigisha abaturage guhinga kijyambere n’ibindi.

Musenyeri Antoine Kambanda  umuyobozi wa Diyosezi gatorika ya Kibungo aratangaza ko ubufatanye na Kaminuza ya Kibungo (UNIK) buzabafasha kubyaza umusaruro ubutaka bwa diyosezi.

Yagize ati " Nka Diyosezi ya Kibungo duhorana imishinga yo guteza imbere abakirisitu bacu gusa tukazitirwa no kutagira impuguke mu by'iterambere ndetse n'ubuhinzi.....amaserano tugiranye na Kaminuza ya Kibungo azadufasha guhuza imbaraga tubyaze umusaruro amasambu ya diyosezi bityo umuturage atere imbere."

Umuyobozi wa Kaminuza ya Kibungo Prof. Silas Lwakabamba we yabwiye irwanda ko kaminuza ayoboye ifite gahunda yo gufasha abaturage kwiteza imbere.

 Yagize ati" kuba Kaminuza ya Kibungo ituranye na Diyoseze ya kibungo kandi tukaba tubarizwa mu ntara y'Uburasirazuba ni imbaraga zo guteza imbere aka karere. ......Twigiye ku bihugu byateye imbere nka Korea twazamura iterambere mu buryo bwihuse"

Amasezerano nk’aya y’ubufatanye kandi iyi kaminuza iherutse kuyasinyana n’ubuyobozi bw’intara y’uburasirazuba ahanini yose akaba agamije gufasha umuturage wo muri iyi ntara kwiteza imbere hatitawe k’ubumenyi bwo mumakaye baha abanyeshuri gusa.

Langues: 
Genre journalistique: 

Partager