juin
30
2016

Taliki 27 Kamena ni itariki, idashobora kwibagirana ku Basesero

Abarokotse jenoside mu Bisesero bavuga ko ku itariki ya 27 Kamena 1994, ari bwo babonye ko baneshejwe burundu n’ibitero bagabwagaho n’abashakaga kubica.

Kuri iyi tariki, ni bwo abasirikare b’Abafaransa bageze ahazwi nko mu Bisesero ho mu Karere ka Karongi, aho Abatutsi bahigwaga bari baragize ubutwari bishyira hamwe ngo babashe kwirwanaho mu gihe mu bindi bice by’igihugu jenoside yasaga n’igeze ku musozo.

Ubwo babonaga aba basirikare bera, ngo bibeshye ko baje kubatabara ndetse babereka uburyo bari kwicwa bazira akarengane, ariko ahubwo biba uburyo bwo gutanga amakuru ko hari ahantu hakiri Abatutsi benshi bataricwa, ari bwo ingufu ziturutse impande zose zakusanyijwe zigamije gutsemba abanya Bisesero.

Ibi byagiye bigarukwaho mu buhamya n’amagambo by’abantu batandukanye mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 22 Abatutsi barenga ibihumbi 50 baguye mu Bisesero, kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Kamena 2016, abahuruzwaga gutanga ubufasha mu kwica ngo bakaba barabwirwaga ko ari Inkotanyi zageze Bisesero.

Havugimana Innocent umwe mu barokotse ibi bitero yagize ati :“ Igihe twirwanagaho dukoresheje amabuye, twisanze turi kuraswaho ibisasu bya rutura, interahahamwe, abasirikare n’abapolisi bavuye hose bahurujwe ngo Bisesero Inkotanyi zaciye ibintu, byageze aho tubona ko birangiye.”

Senateri Mukankusi Perrine ari nawe wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yasabye Abasesero guhorana ubutwari bagaragaje muri jenoside, bakabukoresha mu kwiyubakira igihugu, anagaya abicaga bataragire ubushake bwo gusaba imbabazi abo bahemukiye.

Ati : “Wowe wahemutse uribwira iki niba udatera intanbwe ngo usabe imbabazi? Tugomba kugira igihugu cyiza, kandi wabishaka utabishaka kugerwaho.”

Muri uyu muhango kandi hanashyinguwe mu cyubahiro imibiri 91 y’Abatutsi bishwe muri jenoside yabonetse mu Mirenge ya Bwishyura, Mubuga, Gishyita, Rwankuba, Twumba na Gitesi.

Uwiyera Julie - Radio Isangano.

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager