oct
28
2015

Abadepite bemeje manda y’imyaka itanu ku mukuru w’igihugu, akongera kwiyamamaza rimwe

Ku ngingo ya 101 igena umubare wa manda z’Umukuru w’Igihugu, Abadepite 72 batoye "Yego" ku bijyanye n’uko manda yaba imyaka itanu ariko ishobora kongera kwiyamamarizwa rimwe, naho umudepite umwe atora "oya" mu gihe undi yifashe.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 Ukwakira, Inteko Ishinga Amategeko yazindukiye mu gutora ingingo zigize umushinga w’ ivugurura ry’ Itegeko Nshinga, nyuma ikaza gutora umushinga wose muri rusange.

Iyo ngingo ya 101 yatowe n’ abadepite 72, umwe atora "oya', undi umwe arifata hanaboneka imfabusa imwe.

Yanditse ko “Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’ imyaka itanu (5). Ashobora kongera gutorerwa indi manda imwe.”

Bitandukanye nuko byari bisanzwe, iyo ngingo yagiraga iti “Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi. Ashobora kongera gutorwa inshuro imwe. Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri (2) ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.”

Habayeho guhuza n’ ibihugu by’ akarere

Depite Gatabazi na Depite Kalisa babajije niba iri Tegeko Nshinga rizaba risubiza ubusabe bw’ abaturage basabye ko Perezida wa Repubulika ahabwa manda y’ imyaka irindwi.

Visi Perezida w’ Inteko, Uwimanimpaye Jeanne d’ Arc yasubije ko bahuje ibitekerezo binyuranye by’ abaturage, hanitabwa no ku mubare wa manda z’ abandi baperezida mu karere.

Yagize ati “Twasanze twahuza n’ ahandi mu karere turimo, ahenshi ni imyaka itanu. Ngira ngo n’ abaturage bavugaga ko hakwiye kubaho kugabanya, hari abavugaga imyaka ine, abandi ngo itatu, tuza kubihuza duhitamo ko Perezida wa Repubulika ashobora gutorerwa manda y’ imyaka itanu, akongera gutorerwa manda imwe.”

Ingingo ya 167 iha umwihariko Perezida Kagame

Ingingo ya 167 y’ Itegeko Nshinga rivuguruye hari aho igira iti “Hitawe ku busabe bw’ Abanyarwanda bwabaye mbere y’ uko iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangira gukurikizwa, rishingiye ku bimaze kugerwaho mu kubaka u Rwanda no kubaka umusingi w’ iterambere rirambye, Perezida wa Repubulika urangije manda ivugwa mu gika cya Mbere cy’ iyi ngingo ashobora kongera gutorerwa manda y’ imyaka irindwi (7).

Bivuze ko iri tegeko ritowe, Perezida Kagame yemerewe kongera kuyobora manda y’imyaka irindwi, nyuma yayo hagakurikizwa manda y’imyaka itanu.

Icyo gika cya mbere kivuga ko “Perezida wa Repubulika uriho mu gihe iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangira gukurikizwa akomeza manda yatorewe.”

Iyi ngingo yo iracyakeneye kwemezwa ukwayo, ariko byose bigomba kubanza kwemezwa na Sena.

Itegeko Nshinga ry’ u Rwanda rimaze kuvugururwa inshuro enye, zirimo mu mu 2003, 2005, 2008, 2010, ivugururwa ryo muri 2015 ryo rikagira umwihariko ko ryabanjirijwe n’ ubusabe bw’ abaturage basaga miliyoni 3.7, bandikiye Inteko ishinga amategeko basaba ihindurwa ry’ ingingo ya 101, ngo Perezida Kagame yongere kwiyamamaza.

IGIHE 

Langues: 
Genre journalistique: 

Partager