nov
09
2015

Abagabo batererana abagore baravugwaho gutiza umurindi kugwingira kw’abana

Marcel_Ishimwe_ushinzwe_ubuzima_mu_karere_ka_Gisagara.jpg

Marcel Ishimwe, Umukozi ushinzwe ubuzima mu karere ka Gisagara

Kuba hirya no hino mu gihugu hakigaragara ibibazo by’abana bafite ikibazo cy’imirire mibi no kugwingira, ababyeyi barasabwa ubufatanye mu kwita ku mirire y’umwana ntibiharirwe abagore gusa.

Imiryango nterankunga ndetse n’ubuyobozi bwite bwa Leta basanga kuba hari abagabo batita ku mirire y’abana babo bakabiharira abagore, ari bimwe mu bitera kugwingira ndetse na zimwe mu ndwara ziterwa n’imirire mibi.

Innocent Maniraho umukozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’ubuzima n’imirire mu muryango utegamiye kuri Leta Concern Wide World avuga ko aho bakorera, henshi basanze ibijyanye n’imirire y’umwana biharirwa umugore gusa abagabo abakavuga ko bitabareba.

Yagize ati “ bitera ingaruka ku mikurire y’umwana, kuko usanga mama we ariwe biharirwa gusa, iyo agize ikibazo umwna ahita ahura n’ingaruka”

Umuykozi ushinzwe ubuzima mu karere ka Gisagara, Marcel Ishimwe, avuga ko zimwe mu mpamvu zibitera harimo imyumvire ya bamwe mu babyeyi ikiri hasi, ndetse no kuba hakiri abagabo batererana abagore babo ntibabafashe kwita ku mirire y’umwana.

Yagize ati “ kurera no kwita ku mkirire y’umwana ni iby’ababyeyi bombi, iyo bihariwe umugore gusa bishobora gutera ingaruka nyinshi nk’igihe adahari cyangwa yarwaye, umwana ahura n’ibibazo nk’ibyo by’imirire”

Bamwe mu babyeyi bafite abana bagaragaraho ingaruka z’imirire mibi batanga impamvu zitandukanye zatumye abana babo bahura n’iki kibazo.

Bamwe bavuga ko ari ubukene bw’abateye kubura indyo yuzuye, abandi bakavuga ko basanga byaraterwaga n’ubujiji bwo kutamenya gutegura indyo yuzuye, kuko nyuma yo guhugurwa abana babo batongeye guhura n’indwara ziterwa n’imirire mibi.

Kugeza ubu imibare igaragwazwa n’ubushakashatsi bukorwa buri myaka itanu n’umuryango utegamiye kuri leta Concern Wide World, igaragaza ko igice cy’intara y’uburengerazuba aricyo kigaragaramo abana benshi bafite imirire mibi aho bari kukigereranyo cya 43,6%

Mu gihugu hose ibipimo byerekana ko muri uyu mwaka Wa 2015, abana bagaragayeho inagruka ziterwa n’imirire mibi bari kuri 37,9%, aho ingamba zo kugabanya iki kibazo zigaragaza ko mu mwaka wa 2018, hazaba hasigaye abana bari kuri 18%.

Ababyeyi bakaba basabwa uruhare runini kurandura imirire mibi no kugera ku ntego zashyizweho mu gukumira icyateza abana b’u Rwanda kugwingira.

Prudence Kwizera, IGIHE 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager