sep
01
2015

Abahinzi bonerwa imyaka bahitamwo kwibera mu mirima kugeza yeze

Abaturage bafite ibikorwa by’ubuhinzi aho bita mu nkuka ya Mazane, ni ukuvuga igishanga cya Mazane, kiri ku mugezi w’Akagera mu karere ka Bugesera, umurenge wa Rweru, baravuga ko bahangayikishijwe n’inyamaswa zo muri uyu mugezi zirimo imvubu zibonera imyaka.
Gusa mu rwego rwo kurinda imyaka yabo, benshi bava mu mago bagashinga utuzu tw’ibyatsi mu mirima , kuva imyaka yabo imeze kugera yeze, bakabona gusubira iwabo. Ahandi bakitabaza n’imbwa zibafasha kwirukana inkima ziva mu rufunzo nazo zibonera.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Rweru buvuga ko iki gishanga kitari gisanzwe gihingwa kubera imyuzure. Ngo iyi rero ibaye imwe mu mpamvu abatuye ku kirwa cya Mazane bagiye kwimurwa.

Inkuru ya Ernest Munyaneza wa Radio Isango Star

Langues: 
Genre journalistique: 

Partager