Jan
13
2016

Abatuye Akarere k’Ibiyaga bigari basabwe kubyaza amahirwe imipaka ibahuza

Mu rwego rwo gusigasira amahoro mu bihugu bigize Akarere k’Ibiyaga bigari, Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwasabye abaturage bo mu Rwanda, u Burundi na Congo-Kinshasa, kumva ko imipaka ibahuza ari amahirwe yo kubateza imbere aho kubatandukanya.

Ibi Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Frédéric Harerimana, yabivuze ubwo yafunguraga amahugurwa y’iminsi ibiri, umuryango wigenga La Benevolencija uri guha abayobozi b’inzego z’ibanze n’abahagarariye amadini na Sosiyete sivile, ku kubaka amahoro arambye mu Karere k’Ibiyaga bigari.

Harerimana yagize ati “Nta mahoro ya Rusizi mu gihe Bukavu iri mu ntambara, nta mahoro ya Rusizi mu gihe Cibitoki abaturage badatekanye, twese tugomba kubaho mu mahoro kugira ngo duteze imbere Ibiyaga bigari byatuma dukemure ibibazo bya hato na hato duhuriraho bitewe n’ibyo dufata nk’imipaka kandi byakabaye amahirwe yo guteza imbere abaturage b’Uturere twacu”.

Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa bemeza ko hari byinshi biteze kandi bazashyikiriza abo bayobora kugira ngo bubake amahoro arambye mu Karere k’Ibiyaga bigari.

Pasiteri Lazaro Byamungu yagize ati “Urebye ibibera muri Congo n’u Burundi birababaje. Kubabara kwabo, kugirirwa nabi kwabo ntabwo biduhesheje amahoro biratubabaza kandi ni ibikorwa bibi bari gukorerwa, icyo twakora ni ugukangurira abayobozi ngo bashobore kuvuga ibibi bidashimishije bakareka kubirebera."

Uhagarariye Sosiyete sivile, Emelance Mukankubito ati “Ni umwanya wo kwicara tukareba ku mbuga nkoranyambaga tukagira icyo dukora twamagana ibiri kubera mu bihugu by’Ibiyaga bigari kugira ngo abari guhohoterwa bumve ko bafite ababafashije."

Umukozi w’Umuryango La Benevolencija, Ngoma King, yavuze ko umuyobozi wibanze ari umuntu ufite imbaraga kandi wegera abaturage bityo bakazabafasha gukangurira no kuzamura imyumvire ku ruhare rw’umuturage mu kubaka amahoro.

Umuryango mpuzamahanga La Benevolencija washinzwe nyuma ya Jenoside yakorerewe Abayahudi, intego yawo ikaba ari ukubaka amahoro mu Karere k’Ibiyaga bigari.

IGIHE Ltd 

Langues: 
Genre journalistique: 

Partager