jui
06
2015

Abavoka batinye kuburana urubanza Green Party yarezemo Leta y’u Rwanda

Urukiko rw’Ikirenga rwahamagaje umuburanyi Frank Habineza mu izina rya Green Party kuzitaba kuwa 8 Nyakanga 2015, gusobanurira urukiko ikirego yarezemo Leta y’u Rwanda arusaba ko rukwiye kurinda Itegeko Nshinga mu ngingo yaryo ya 101 ntivugururwe, ariko iri shyaka rigaragaza impungenge ko rishobora kubura Abavoka bariburanira.

Mu kiganiro na IGIHE, Dr Frank Habineza, yavuze ko koko ibaruwa yabagezeho gusa akaba agifite imbogamizi y’uko bamaze gushaka abunganizi batanu bose banga kuruburana ku munota wa nyuma.

Yagize ati“Ubu turi gusaba Imana ngo uwo dufite ntazabivemo kuko bari kugira ubwoba bwo kuruburana, bamwe bavuga ko bataburana na miliyoni z’Abanyarwanda, abandi bagatanga impamvu zitandukanye.”

Ubusanzwe mu Rukiko rw’Ikirenga nta muntu wemerewe kwiburanira, buri wese agomba kuba afite Umwunganira mu mategeko.

Hagati aho, Habineza yirinze guhita atangaza amazina y’Abavoka yegereye ngo bamuburanire.

Ku bijyanye no kuba yabura abamuburanira, Habineza yavuze ko uwo ishyaka rifite nawe yanze kuburana, ryasaba urukiko kubongerera iminsi, rikaba ryakwifashisha abanyamategeko baturutse mu mahanga.

Iri shyaka ryagiye rigaragaza ko ridashyigikiye ivugururwa ry’Itegeko Nshinga mu ngingo y’101 mu gihe Abanyarwanda benshi mu ngeri zitandukanye barajyenye ubusabe bwabo mu Nteko Ishinga Amategeko basaba ko iyo ngingo yavugururwa, ntizitire Umukuru w’Igihugu abaturage bakeneye kwiyamamariza manda ya gatatu.

Iri shyaka ryatanze ikirego, rivuga ko ingingo y’101 mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, igira iti “Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi. Ashobora kongera gutorwa inshuro imwe. Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.”

Rikongeraho kandi ko ingingo y’193 ivuga ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ariko ikaba idateganya ihindurwa ry’umubare wa manda ngo uve kuri ebyiri (2). Ngo iyo ngingo iteganya gusa ivugururwa ku ndeshyo ya manda (imyaka iyigize) nk’urugero, ikaba yakurwa kuri irindwi igashyirwa ku munani (8) cyangwa igashyirwa kuri itanu (5).

Kubw’ibyo, ikiburanwa muri uru rubanza ni ukwemeza ko ingingo ya 193 idatanga uburenganzira bwo guhindura itegeko nshinga, gushimangira ko ingingo ya 193 ivuga ku ndeshyo y’imyaka Perezida wa Repubulika ashobora gutegeka imyaka itanu cyangwa irindwi.

Ibindi biburanwa kandi ni ukwemeza ko ingingo ya 101 idahindurwa n’ibiteganywa mu ngingo ya 193 no kwemeza ko ingingo ya 101 ari ntayegayezwa kandi idashobora guhindurwa na referendum.

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager