avr
19
2016

Abayobzi barasabwa gukosora amakosa yakozwe muri gahunda ya girinka, VUP n’ubudehe

Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ( MINALOC) Vincent Munyeshyaka, arasaba abayobozi b’ibanze gukemura ibibazo byagaragaye muri gahunda zigenerwa abaturage kugira ngo batazongera kubirenganiramo.

Ibi yabivugiye mu karere ka Bugesera kuwa 18 Mata, ubwo yatangizaga amahugurwa y’iminsi itandatu y’abazahugura Njyanama z’utugari n’imirenge ndetse n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze.

Gahunda zigenerwa abaturage ntizibagereho ni kimwe mu bibazo, abayobozi bo mu nzego z’ibanze baherutse gutorwa bategerejweho gukemura, iyi ikaba ari nayo mpamvu harimo guhugurwa  abantu icumi muri buri karere, bazajya guhugura njyanama z’utugari n’imirenge ndetse n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze, mu rwego rwo kwirinda akarengane gakorerwa abaturage muri gahunda zigamije kubateza imbere, nk’uko bisobanurwa n’umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Vincent Munyeshyaka.

Yagize ati « turagirango mu nzego z’ibanze hazemo impinduka ku buryo aho gahunda zigenewe abaturage zagenze nabi bikosorwe ndetse nayo makosa ntazongere kugaruka burundu ».

Vincent Munyeshyaka aravuga ko, n’ubwo hari byinshi byagezweho byo kwishimira mu kurandura ubucyene dore ko abari mu murongo w’ubucyene ari 39%, mu bucyene bukabije 16%.

Ati « iyo abayobozi baza gukora uko bikwiye iyi mibare yari kugabanuka kurushaho, bityo abari muri iyi manda bakaba basabwa gukora cyane kugira ngo gahunda z’iterambere nka EDPRS na visiyo 2020 ziri mu isozwa zibashe kugerwaho ».

Mukamparirwa Marie Claudine ni umwe mubahugurwa aravuga ko bagiye kubakamo ubushobozi abayobozi.

« Kugira ngo babashe guha serivise nziza abaturage baba barabizeye bakabatora, kuko umuyobozi agomba gushimishwa no kubona umuturage yabonye serivise nziza ».

Abahugurwa barabwirwa ibyo bazitaho

Gakumba Jean Claude nawe agira ati « tugomba kubabwira ko bagomba kureka akarengane, icyo dushaka n’iterambere ry’umuturage ndetse tube umusemburo w’impinduramatwara ».

Ubunyangamugayo bucye, no kwihutira gushaka indonke zo gucyira vuba, ngo ni byo ahanini biza ku isonga mu gutuma bamwe mu bayobozi barenganya Abaturage.

Cypridion Habimana, Radio Huguka 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager