aoû
03
2015

Amabanga y’ubupfumu n’imbaraga z’umwijima mu yahoze ari ingoro ya Habyarimana

Habyara4.jpg

IGIHE

Ingoro y’Abaperezida iherereye mu Karere ka Kicukiro, i Kanombe mu Mujyi wa Kigali. Ni nko mu birometero birenga gato bitanu uvuye ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kanombe, no muri metero nka Magana atanu uvuye ku bitaro bya Gisirikare i Kanombe.

- Ni inzu itangaje, ikabumbatira amateka menshi
Ni inzu ifite ibyicaro by’abapfumu, abakonikoni n’ibyegera by’abakurambere
Hari ibice byihariye ugeramo ubwoba bukagutaha
Yabagamo inzoka kabombo yaburiwe irengero umunsi Habyarimana apfa
Umuvumu Habyarimana yasize ateye muri uru rugo wabaye inganzamarumbo
Imyaka uruhumbirajana, aya mateka azahoraho…

Iyi ngoro ibumbatiye amateka menshi, yiganjemo agaragaza imibereho ya Juvénal Habyarimana wayoboye u Rwanda kuva tariki ya 5 Nyakanga 1973 kugera kuya 6 Mata 1994. Yahinduwe ingoro ndangamurage y’amateka y’Abaperezida bayoboye u Rwanda.

Umuzenguruko wayo uri ku buso butari buto, birumvikana koko ko Umukuru w’Igihugu yagombaga kuba ahantu hisanzuye kandi hafite byose.

Hafi ya buri kintu cyose nkenerwa mu buzima bwa buri munsi, cyari muri uru rugo rwacumbikiye Abaperezida babiri bayoboye u Rwanda, Habyarimana Juvénal na Bizimungu Pasteur.

Uhereye ku kibuga cya Tennis, akabari, akabyiniro n’ibindi byose byari muri urwo rugo.

Kugira ngo ubashe kuba wamenya amateka yayo na bimwe bitangaje byakorerwaga muri urwo rugo, ntibigoye. Bisaba kujya kuhasura, Umunyarwanda yishyuzwa amafaranga y’u Rwanda 1000.
Byagusaba iminota itari munsi ya 40 kugira ngo ube urangije kuyizenguruka usobanurirwa buri kintu cyose. Njye byansabye iminota 47.

Ni inzu iri mu bice bibiri

Iyi ngoro umuntu yavuga ko iri mu bice bibiri. Hari inzu imwe igizwe n’ibyumba bigera kuri bitandatu yatuwemo na Habyarimana ataraba Perezida.

Igaragaramo ibintu bitandukanye birimo impano igizwe n’igishushanyo cy’umuntu uri gucuranga inanga, yahawe mu mwaka wa 1974 n’Umunyabugeni Sebukangaga. Hari n’ikindi gice cyigizwe n’inzu nyir’izina yacumbikiye Habyarimana na Bizimungu.

Yubatse mu buryo bugezweho bw’igorofa. Igizwe n’ibyumba by’uburiro, ibyo kureberamo televiziyo, uruganiriro rwa Perezida, urw’abana n’urw’umugore wa Perezida, ibyo kuraramo n’ibindi bigiye bifite ibisobanuro n’umumaro wihariye.

Hari ikigabiro cya Habyarimana

Ucyinjira muri iyi ngoro, uhingukira ahantu hari igiti cy’umuvumu (ikigabiro), bivugwa ko watewe na Habyarimana, dore ko bawita umuvumu wa Habyarimana. Ni igiti bigaragara ko gishaje, ko ari icya kera cyane. Warakuze, urongera urakura, uzana amashami n’udushami… mbese ni uwa kera koko!

Inzoka idasanzwe

Umwanya utangaje, hafi na wa muvumu ni ingobyi y’inzoka. Ni ahantu hafite nka metero hagati y’eshanu n’icumu. Hubakishije amabuye, hagakoterwa na sima, mbese hakoze mu buryo bigaragara ko hitondewe!

Uharebye wagira ngo ni inzoka kuko hafite imiterere neza neza nk’iy’inzoka. Kumwe inzoka iba ibyibushye ahagana hejuru ku mutwe, ikaza gusa n’inanutse ku murizo.

Aho hantu ngo habagamo inzoka nini, ibyibushye, yari iya Habyarimana, ikagira abantu bayitaho, bayigaburira. Mbese yari ifashwe neza.

Ni inzoka itari umutako, cyangwa itungo mu rugo nk’uko ubu abantu borora ihene n’intama, inkwavu n’inkoko n’ibindi.

Iyi yari yihariye, ngo yari ifite umumaro uruta uw’ibyo byose kuko yifashishwaga mu bupfumu, mu mihango nk’iyo… mu kuraguza no kubaza cyangwa kuganira n’abakurambere.

Ni inzoka yahabwaga agaciro katabonwaga na buri wese.

Nawe ibaze inzoka yari ifite piscine/swimming pool …

Hafi na ya ngobyi y’inzoka, cyangwa aho yaryamaga, hari piscine/swimming pool. Ubusanzwe bimenyerewe ko piscine ari iy’abifite, bayifashisha mu gihe bashaka koga, atari ibyo kwimaraho ico, ahubwo kuruhuka nko mu gihe cy’izuba cyangwa no gukora siporo.

Iyo nzoka yo yari ifite piscine hafi ya ya ngobyi yayo, ku buryo yajyaga imanuka, ikajya muri piscine koga, ikaza kugaruka hejuru mu ngobyi ikoze neza, yubakishije amabuye, kandi icapiye na sima.

Hafi y’iyo nzoka, niho hari aho abacungaga umutekano wa Habyarimana babaga bari… bamwe batanga karibu ku muryango w’ibanze, bati uwo mumureke cyangwa mumusubize inyuma nta karibu ahawe kwa Perezida. Bati nabereke ibyangombwa cyangwa arahungabanya umutekano mube mumugumanye hafi aho.

Mu bakozi bakoraga kwa Habyarimana hari ikintu umwe muri bo yashoboraga kuba yahanirwa kandi bikomeye, aricyo kutita kuri iyo nzoka kandi biri mu nshingano ze.

Nk’uko byemezwa n’abasobanura amateka y’ingoro y’Abaperezida iyo wagiye kuyisura, iyi nzoka yari ikigirwamana, yari ifite agaciro gakomeye.

Yajyanye na Shebuja…

Tariki ya 6 Mata 1994, ubwo indege ya Habyarimana yahanurwaga, uwo munsi iyo nzoka nk’ibisanzwe yari imuhira.

Gusa, ngo nyuma y’aho Habyarimana indege yarimo irasiwe agapfa, ya nzoka yahise ibura, nta muntu n’umwe wigeze wongera kuyica iryera.

Abasobanurira amateka y’ingoro y’Abaperezida (guide) iyo wagiye kuyisura, bemeza ko iyo nzoka itigeze yicwa ahubwo ko yabuze Habyarimana akimara gupfa.

Bifite igisobanuro cyabyo, kuko ngo iyo nzoka yari yaraciririwe na Habyarimana ari nawe wayifashishaga mu bupfumu n’ibindi.
Bisa n’ibyakumvikana ko itari kuhaguma kuko nyirayo atari agihari ukundi…

Habyarimana yari afite imyemerere itandukanye

Muri iyi ngoro y’Abaperezida, harimo Chapelle yasomerwagamo misa. Umupadiri yazaga gusomera misa Perezida n’abo mu muryango we, gusa yanyuraga mu muryango w’inyuma, aho kunyura aho Perezida yanyuraga. Mbese bahuriraga muri chapelle.

Harimo amatara, ameze nka buji zimwe ziba mu Kiliziya. Harimo taberenakuro (Tabernacle), imwe babikamo ukarisitiya mu Kiliziya.

Muri iyo Chapelle, Papa Yohani Pawulo wa Kabiri ubwo yazaga mu Rwanda hagati y’itariki ya 7 n’iya 9 Nzeli 1990, yahasomeye misa.

Ku rugi rwa Chapelle, hashushanyijeho ibishushanyo bifite ibisobanuro byihariye.

Hariho uruziga rurimo umusaraba, rusobanuye ko Habyarimana yizereraga mu Mana.
Munsi hari izindi ebyiri (inziga), zo zifatanye, bisobanuye ko umugabo n’umugore babaye umwe mu Mana. Izo nziga ebyiri zifite imirongo izihuje na rumwe rwa mbere rurimo umusaraba.

Munsi y’izo ebyiri, hari izindi nto eshanu nazo zifatanye. Zisobanuye abahungu batanu ba Habyarimana. Impamvu zifatanye ni uko ngo iyo umuhungu abyaye akomeza kwagura umuryango wo kwa se.

Hasi hari izindi nziga eshatu ariko zo zidafatanye zisobanuye abakobwa batatu ba Habyarimana, ndetse ko umukobwa iyo abyaye we yagura umuryango w’ahandi aho kuba uwo kwa se umubyara. Iyo niyo mpamvu zidafatanye.

Icyumba cy’ubupfumu

Uvuye mu ruganiro n’aho Perezida yakiriraga abantu n’aho yafatiraga amafunguro, uzamuka werekeza hejuru ahari icyumba yararagamo, n’aho abo mu muryango we bararaga. Aho hejuru ni naho hari ya Chapelle tumaze kubona.

Hejuru kandi hari gym, aho Habyarimana yakoreraga imyitozo ngororamubiri. Ni icyumba kiri hejuru, gisa naho gifatanye n’igisenge cy’inzu neza neza. Ni kigufi bimwe bishoboka kandi gisa n’igicuramye.

Icyo cyumba cy’imyitozo kandi, kirimo akabati yabikagamo imyenda ya siporo, ubu nta bindi bikoresho birimo kuko byinshi muri iyo nzu byibwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aho rero muri icyo cyumba, hari akandi kumba gato, gato ariko bishoboka… nako gasa n’akari ku rusenge kuko aho niho inzu irangirira.

Kari gafite umumaro wihariye, kari akumba Habyarimana yahuriragamo n’umupfumu we, binemezwa n’aba guides basobanurira abantu iby’iyo nzu.

Yahuriragamo n’uwo mupfumuari wenyine, mu gusohoka we (umupfumu) yasohokeraga mu gikari, mu wundi muryango.

Ibirenge bya nyabyo by’inzovu

Mu cyumba Habyarimana yararagamo, cyanarawemo na Bizimungu ubwo yari Perezida, harimo ameza akozwe mu buryo butari ubusanzwe.

Uyarebye (ayo meza), wagira ngo akozwe mu mbaho zisanzwe nka libuyu cyangwa umusave, ariko si ko bimeze kuko amaguru yayo ari amaguru y’inzovu ya nyayo.

Ayo meza, hejuru (hamwe umuntu arambika ibintu ) ni ikirahuri, ariko ya maguru ane y’ameza, agizwe n’amaguru ya nyayo y’inzovu. Uyakozeho, ubona ibinono by’inzovu n’ubwoya ndetse n’inzara z’inzovu.

Ntabwo ari amahimbano ahubwo ni amaguru nyakuri, bishe inzovu amaguru yayo barayumisha nyuma aba ariyo bagira ay’ameza.

Mu nkuru yacu itaha, tuzabagezaho ibindi bigaragara muri iyi ngoro y’Abaperezida bisa n’ibitangaje, harimo inyamaswa zagiye zicibwa imitwe, ikumishwa zikagirwa imitako n’ibindi bitandukanye.

Iyi nyubako yabaye icumbi rya Habyarimana na Bizumungu, yatangiye kubakwa mu 1976, itahwa na Habyarimana nyuma y’imyaka 4 mu 1980.
@PGirinema

  • Habyara4.jpg

    Inzu Habyarimana yahoze atuyemo
    IGIHE
  • Habyara2.jpg

    Piscine yari igenewe inzoka... ni ho yajyaga kogera
    IGIHE
  • Habyara3.jpg

    Umwanya umeze neza neza nk'inzoka... ni ho iyo nzoka yaryamaga
    IGIHE
  • Habyara1.jpg

    Hari hakoze neza, hacapiye na sima
    IGIHE
Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager