juin
07
2021

Amafaranga, iturufu y’akatagabuye ku bizongwe bishukwa n’abarwanya u Rwanda

Ihishurwa ry’akayabo Aimable Karasira yibitseho ryahamije ikintu gikomeye abantu benshi bari bamaze igihe bakeka ariko barabuze gihamya. Nyuma y’uko abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda barimo n’abajya bapima guhungabanya umutekano warwo baba mu mahanga bagerageje inshuro nyinshi gushaka uko bavogera igihugu ariko bagahabwa isomo bamwe bapfa abandi bakisanga mu nkiko z’i Kigali, ubu bashatse uko bakoresha abari imbere mu gihugu bitwaje ifaranga.

 

Ni ifaranga rimwe ryatumye Yuda agambanira umwana w’Imana, rituma abo umwami yagabiye bamwigarika, bamutera umugongo. Ni ryo buzima wa mugani muri iki gihe, ariko rikomeje kuba igaburo rishobora kururira benshi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, RIB yatangaje ko Karasira Aimable uzwi nka Professor Nigga, yasatswe iwe maze agasanganwa ibihumbi 10$ mu rugo rwe mu Biryogo, Miliyoni 11 Frw kuri Mobile Money na Miliyoni 3,1 Frw mu rugo.

Ni mu gihe kuri konti ze muri Banki hariho andi menshi yananiwe gusobanura inkomoko yayo.

Gutunga amafaranga nta kibazo na kimwe kirimo, ni nabyo twese tuba dushaka ariko biba ikibazo iyo utabasha gusobanura inkomoko yayo. Nibyo byabaye kuri uyu mugabo biba icyaha cya kane mu byo akurikiranyweho gishobora gutuma cyo ubwacyo afungwa nibura imyaka itari munsi y’irindwi n’ihazabu yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo adashobora kugaragaza uko yawubonye mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ibimenyetso byacaga amarenga!

Imyitwarire ya Karasira wari umwarimu w’umuhanga mu bumenyi bwa mudasobwa muri Kaminuza y’u Rwanda, yatangiye guhinduka mu 2019. Icyo gihe yatangiye gukora imbwirwaruhame zakangaranyije benshi.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE muri Kamena 2019, yavuze ko asanga kubaho ku Isi ntacyo bimumariye ku buryo ajya atekereza kwiyahura ariko akagira ubwoba bw’uko byaba ari icyaha.

Uyu musore-gabo w’imyaka 42 uhamya ko atarakundana n’umukobwa, udateganya no gushaka umugore, utifuza kubyara umwana ngo kuko kubaho ari nk’igihano, nyuma y’aho yakije umuriro. Biva mu mvugo z’imyemerere bigera muri Politiki.

Byatumye Kaminuza y’u Rwanda yamukoreshaga imuhagarika ndetse muri Kanama 2020 imwirukana burundu kubera imyitwarire idahwitse. Ntiyigeze yicuza kuba yirukanywe ahubwo byose yahise abihirikira ku bantu bo hanze ngo bamushukaga boshye umuntu utagira ubwenge.

Ati “Hari abansazaga, ugasanga abo hanze barambwira bati vuga gutya cyangwa nakora ibintu bikamera nka bya bindi ngo umuheto ushuka umwambi.”

We ubwe yarabyivugiye ko abo bo hanze ari abarwanya Leta y’u Rwanda “akenshi babona ibibi kuruta ibyiza” ndetse avuga ko bamugushije mu mutego ku buryo yabonaga “ibibi cyane kuruta ibyiza”.

Yatangiye asaba amafaranga, Abajenosideri bivayo bagoboka uwo bafataga nk’umuvugizi wabo

Akimara kwirukanwa, yihutiye gusaba abarwanya leta baba mu mahanga, gukusanya amafaranga ngo bamufashe maze nabo bivayo baraterateranya mu gikorwa cyo kuramira uwo bafataga nk’ijwi ryabo i Kigali.

We ubwe yigeze kugira ati "Ntabwo nkibona umushahara wanjye nabonaga wa buri kwezi, nibishyire hamwe bamfashe, niba koko baranakunze ibintu byanjye, niba koko atari bya bindi bya wa muheto ushuka umwambi bitari bugeraneyo icya rimwe.”

Karasira akiri muri Kaminuza y’u Rwanda yabonaga umushahara w’ibihumbi 800 Frw ku kwezi.

Peter Mutabaruka, umuhungu wa Celestin Mutabaruka ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi uba mu Bwongereza, ni we watangije gukusanyiriza amafaranga Karasira.

Uyu musore se ashinjwa kugira uruhare mu bitero byishe Abatutsi mu Bisesero ku Kibuye mu 1994. Uyu Celestin Mutabaruka w’imyaka 65 ni Umupasiteri mu itorero rya Community Church.

Yirengagije ibyo Se yakoze, Peter Mutabaruka akunze gushinja Guverinoma y’u Rwanda guhungabanya uburenganzira bwa muntu ndetse mu 2017 yatangije ubukangurambaga yise Amahoro Iwacu, avuga ko asaba ivanwaho ry’Umukuru w’Igihugu. Akunda kwifashisha cyane imbuga nkoranyambaga zirimo Facebook na YouTube.

Uyu musore akimara kumva ubusabe bwa Karasira, yihaye intego yo kumushakira 4.000 £ ndetse mu minsi mike yari agejeje 2.751 £. Uko niko amafaranga yanduye, akatagabuye kavuye mu bo kwanga u Rwanda byahinduye ibizongwe, katangiye kugera kuri Karasira nawe amwuzuzamo urwango, yivayo arasara arasizora urwango ruramuzonga kugeza ubwo ayoboka imvugo z’abari bamutunze ngo FPR Inkotanyi niyo yatangije Jenoside.

Ayo mafaranga yoherezwa binyuze kuri Western Union, MoneyGram cyangwa se kuri WorldRemit ku buryo ajya kuri Mobile Money ari nayo mpamvu mwumvise ko yari afite miliyoni 11 Frw kuri MoMo ye.

Ahandi ibikorwa nk’ibi biranyagisha

Kugira ngo ibitero byinshi by’iterabwoba bishoboke, akenshi abantu bahabwa amafaranga cyangwa se bakemererwa ibihembo bitandukanye. Ni yo mayeri Al Qaeda yakoresheje kugira ngo mu 2001 igabe ibitero muri Amerika.

Byatumye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga irimo na Loni bikaza uburyo bwo guhererekanya amafaranga, ku buryo hari n’aho uyohereje asabwa gusobanura mu buryo bwimbitse impamvu, uwo ayoherereje, icyo azakoreshwa n’ibindi.

Urugero nko muri Dubai, hari ibintu byinshi uba ugomba kwitaho mbere yo koherereza umuntu. Agomba kuba ari umuntu uzi neza, musanzwe muziranye bitari ibyo konti yawe ishobora gufungwa cyangwa nawe ukisanga muri gereza.

Nka MoneyGram, ikoreshwa mu kohereza amafaranga igira inama abantu kwirinda ibikorwa byo koherereza abantu amafaranga mu gihe batabazi kuko “ashobora gukoreshwa mu bikorwa bitemewe”. Icyo gihe iyo bibaye, uwayohereje arakurikiranwa.

Mu kohererezanya amafaranga ava mu gihugu ajya mu kindi, ibihugu byinshi ku isi, cyane cyane ibiteye imbere mu bukungu, usanga bikurikirana inkomoko yayo harebwa uyohereje icyo agamije, ndetse n’uyakiriye agomba kuba afite impamvu ifatika yo kuyakira ndetse hakanarebwa icyo azakoreshwa. Izi ngamba zashyizweho ahanini hagamijwe gukumira ibyaha byambukiranya imipaka birimo icuruzwa ry’abantu, iterabwoba ndetse no gukorana n’imitwe ifite imigambi mibisha, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi.

Abazonzwe n’urwango bakomeje kuzonga urubyiruko rw’u Rwanda bitwaje amafaranga

Muri iki gihe hadutse inkubiri nshya aho abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bari mu mahanga bakusanya amafaranga bakagerageza kuyobya abantu babagira ibikoresho, ari nayo mpamvu amajwi y’abapfobya Jenoside mu gihugu atangiye kwiyongera ariko wareba ubuzima bwabo ugasanga babayeho neza.

Ni urugero rwa Idamange Iryamugwiza Yvonne wari ubayeho neza mu nzu igerekeranye [villa] ku Kimironko ariko akavugira abarwanya u Rwanda, bamukomeraga amashyi umunsi ku wundi bamwita intwari, ari nako bamwohererezaga akayabo k’amafaranga kugira ngo arusheho gukaza umurongo.

Uwo muba w’amafaranga uwo wagezeho amwangisha igihugu, akazongwa n’urwango, agatangira kwamagana leta no gutera rucumbeka mu bandi batari mu murongo nk’uwe.

Ibi umuntu yabifata nk’urugamba rushya, isura nshya yo gupfobya Jenoside bigizwemo uruhare n’amafaranga.

Ubusanzwe ikintu cyose cyinjiza amafaranga, umuntu utekereza neza si ko aba akwiriye kugikora. Hari ibintu byinjiza amafaranga umuntu muzima adakwiriye kwishoramo kuko bishobora kumukoresha amakosa ashobora gutuma ubuzima bwe burangira nabi.

Urugero ni urwa Habumukiza Théoneste. Uyu musore yarihiwe na Leta arangiza muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2016 mu Ishuri ry’Ubukungu n’Imari ryitwaga SFB.

Asoje amashuri yahise abona akazi muri Radiant Insurance Company, nyuma aza kujya no kwiga Masters muri Makerere University. Byumvikane neza, abashukishwa aya mafaranga si abantu babonetse bose, batize, wa mugani ni za njiji zize.

Uyu yashukishijwe ko agiye kujya ahembwa 2000 $ (miliyoni 2 Frw) maze yemera kuyoboka umutwe wa RUD - Urunana muri Congo. Ni umwe mu bagabye cya gitero cyo mu Kinigi cyaguyemo abaturage 14 ariko akaza gufatwa. Ubu afungiwe i Mageragere iri mu nzira zo kumubera icumbi igice kinini cy’ubuzima bwe.

Ku muntu utekereza neza, ufite icyo agamije mu buzima n’iyo inzara yaba yamwishe, hari ibintu adakwiriye kwishoramo kubera kwirinda kwandavura, ubupfura n’ibindi.

Amafaranga abantu bari mu mahanga bayagize iturufu, bayashora mu rubyiruko maze bamwe bayoboka YouTube bashinga Shene zihembera urwango n’amacakubiri mu Banyarwanda. Ayo ni amafaranga yanduye, ni bimwe bajya bavuga bya ‘mpemuke ndamuke’.

Abayemera bashobora gukeka ko leta ishobora kujya ku gitutu cy’amahanga mu gihe yaba ibataye muri yombi kuko kenshi biyita abaharanira uburenganzira bwa muntu [human rights activists] cyangwa abaturage bari kubuzwa kuvuga bityo bagataka cyane bavuga ko uburenganzira bwabo bwabangamiwe [freedom of speech], gusa baba birengagije ko no muri ayo mahanga utakinisha ibintu nk’ibyo kuko uhita ucakirwa budakeye kabiri, bikarangira ukaniwe urugukwiye.

Ntabwo waba uri mu gihugu nk’u Bufaransa, mu Bwongereza cyangwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ngo upfobye Jenoside yakorewe Abayahudi bikarangira widegembya, nti bibaho. Amategeko agukanira urugukwiye. Abashuka urubyiruko ruri mu gihugu bo bibereye mu mahanga baba basa nyine na wa muheto ushuka umwambi bitazajyana.

Ubundi bimaze iki kuguha amafaranga ariko ntubashe kuyarya?

Karasira Aimable yatangiye kumvikana mu mvugo zikarishye ziri mu murongo w'abarwanya Leta y'u Rwanda ahagana mu mpera za 2019, biza gukaza umurego mu myaka yakurikiyeho

Langues: 
Thématiques: 

Partager