mar
03
2016

Amagare: Girubuntu Jeanne d’Arc ashobora kubona ikipe y’ababigize umwuga muri Amerika

Umunyarwandakazi ukina umukino wo gusiganwa ku magare, Girubuntu Jeanne d’Arc yatangiye kwifuzwa n’amakipe atandukanye y’ababigize umwuga muri Amerika no muri Thailand nyuma yo kwitwara neza muri shampiyona y’Afurika yaberaga muri Maroc.

Umutoza w’ikipe y’igihugu yo gusiganwa ku magare, Jonathan Boyer wari kumwe n’abakinnyi bari bahagarariye u Rwanda muri shampiyona y’Afurika yaberaga muri Maroc aho banakoze amateka yo kwegukana imidali itatu, aganira n’abanyamakuru ku kibuga cy’indege yatangaje ko umunyarwandakazi Jeanne d’Arc hari amakipe ari kumwifuza akina nk’ababigize umwuga.

Boyer yagize ati:” Jeanne d’Arc yongeye gutumirwa mu kigo cya UCI kiri mu Busuwisi. Hari kandi amakipe abiri y’ababigize umwuga amwifuza harimo imwe yo muri Thailand n’indi yo muri Amerika.”

N’umwaka ushize, Girubuntu yagiye mu kigo cya (UCI) nyuma yo kwerekana impano ye mu gusiganwa ku magare mu mikino Nyafurika yaberaga muri Afurika y’Epfo ekegukana umwanya wa gatanu.

Iki kigo kandi cyanitorejwemo na Ndayisenga Valens kuri ubu wamaze kubona ikipe y’ababigize umwuga muri Afurika y’Epfo,Team Dimension Data akaba yarenegukanye umudali wa zahabu ku nshuro ya mbere mu mikino Nyafurika ya 2016 yaberaga muri Maroc.

Jeanne d’Arc Girubuntu ni we mukobwa umwe rukumbi uzwi mu Rwanda unahagararira igihugu mu marushanwa mpuzamahanga atandukanye mu mikino yo gusiganwa ku magare.

Girubuntu yaba abaye umunyarwanda wa gatandatu ugiye gukina ku rwego mpuzamahanga nyuma ya Andian Niyonshuti, Ndayisenga Valens na Bonavanture Uwizeyimana bakina muri “Team Dimension Data” muri Afurika y’Epfo, na Hadi Janvier na Nsengimana Jean Bosco bakina muri “Bike Aid” yo mu Budage.

Boyer avuga ko hari gahunda ikomeye bamaze gufata yo kugira ngo hagaragare abandi bakobwa bafite impano muri uyu mukino bazajya bafatanya na Girubuntu nabo bagaserukira igihugu.

Gahunda imwe mu zitezweho kugaragaza izo mpano harimo gushyiraho icyiciro cy’abagore mu mikino ngaruka kwezi izwi nka Rwanda Cycling Cup igiye gutangira mu mpera z’uku kwezi nk’uko, Murenzi Emmanuel umunyamabanga w’Ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare “Ferwacy” yabitangaje.

Murenzi yagize ati:” Amasiganwa y’imbere mu gihugu turayatangira ku cyumweru cya nyuma cy’ukwezi, tariki 27 turakora rya rushanwa ryerekeza i Burasirazuba ni ukuvuga Rwanda Cycling Cup 2016 iratangirana n’uku kwezi.”
IGIHE

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager