mar
31
2016

Amajyepfo: Mu rubyiruko rwarokotse Jenoside rwacikirije amashuri 70% ni abakobwa

Ubuyobozi bw’umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (AERG) butangaza ko mu bushakashatsi bakoze mu mwak awa 2003, basanze mu rubyiruko rwarokotse Jenoside rwo mu ntara y’Amajyepfo rutabashije kwiga cyangwa rwacikirije amashuri, 70 % ari abakobwa.

Ibi Umukozi ushinzwe imishinga muri AERG, Jean Paul Nyiribakwe yabigarutseho mu gikorwa cyo guhugura abasore n’inkumi barenga 250 barokotse Jenoside, batagize amahirwe yo kwiga cyangwa gukomeza amashuri, bo mu turere twa Huye, Ruhango na Nyanza.

Uru rubyiruko ruri guhabwa amahugurwa arutinyura gukora imishinga ndetse no gutinyuka kwegera ibigo by’imari na banki kugira ngo babashe kwihangira imirimo no kwiteza imbere kandi ntibaheranywe n’agahinda.

Nyiribakwe yavuze ko ubu bushakashatsi bakoze mu mwaka wa 2003, bwaberetse ko abakobwa barokotse Jenoside aribo benshi cyane bahuye n’ingaruka zo kutiga cyangwa gucikiriza amashuri.

Aganira na IGIHE Nyiribakwe yagize ati “Mu rubyiruko rwarokotse Jenoside, twasanze abakobwa bagize 70% by’abacikirije amashuri bose muri iyi ntara y’amajyepfo. Ibyo byavuye mu bushakashatsi twakoze mu mwaka wa 2003. Niyo mpamvu abenshi turi guhugura mubona ari abakobwa”.

Nyiribakwe yakomeje avuga ko zimwe mu mpamvu basanze zateye abakobwa barokotse Jenoside kutiga cyangwa gucikiriza amashuri, harimo kuba nyuma yo kuba imfubyi barasigaye barera barumuna babo, guterwa inda zitateguwe, gushaka abagabo imburagihe, ubukene, ibibazo byo mu miryango n’ibindi.

Aya mahugurwa ngarukamwaka ari guhabwa urubyiruko rwarokotse Jenoside rutabashije gukomeza amashuri, ari muri gahunda y’icyumweru cyahariwe ibikorwa bya AERG na GAERG birimo gukorwa hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo gutegura Kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umwe mu rubyiruko ruri guhugurwa, Diane Mukashyaka utuye mu karere ka Huye, yavuze ko amaze kunguka byinshi, kandi yahise atekereza umushinga agiye gukora.

Mukashyaka ati “Nsanzwe ndangura ibitoki nkabitaramo imineke nkabijyana muri resitora, ibyo mbikora mu rwego rwo gushaka isabune n’amavuta yo kwisiga, ariko icyo nungutse, ni uko ngomba gukora mfite intego kandi umushinga wanjye nkawunoza, kuko baduhuguye nsanga ubucuruzi bwanjye mbukoze neza bwanteza imbere”.

Mugenzi we witwa Leonilla Ntawukuriryayo nawe yagize ati “Aya mahugurwa yanyunguye byinshi ariko by’umwihariko nabonye ko amafaranga macye nshobora kuyakoresha akabyara andi menshi, ikindi ni uko batwemereye kuduhuza n’ibigo by’imari, kandi bakadufasha no kunoza imishinga”

Umukozi ushinzwe imishinga muri AERG, Jean Paul Nyiribakwe yabwiye aba basore n’inkumi ko n’ubwo bahuye n’ibibazo bitandukanye bituruka ku ngaruka za Jenoside badakwiye guheranwa n’agahunda, ahubwo bakwiye kubyaza umusaruro amahirwe ahari bakiteza imbere.

Kuba hari bamwe mu rubyiruko bagaragaje ikibazo bagihura nacyo cyo kubona igishoro batangiza imishinga yabo, ndetse bakavuga ko ibigo by’imari bidapfa kubaha inguzanyo, ubuyobozi bwa AERG bwavuze ko kuri ubu hari Miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda zizagurizwa abazakora imishinga myiza.

Iki gikorwa cyo guhugura urubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, cyateguwe muri gahunda ya AERG-GAERG week, mu kiswe “ELE Imbere heza”, ku nkunga y’umushinga SURF.

Prudence Kwizera, IGIHE Ltd 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager