fév
02
2016

Amajyepfo: Urubyiruko rwize imyuga rwishimiye gahunda yo kurufasha gutangira imishinga

Umuryango utegamiye kuri Leta urwanya ubukene mu baturage, Health Poverty Action (HPA), ubinyujije mu mushinga wayo witwa “Akazi kanoze”, washyizeho gahunda yo gufasha urubyiruko rwiga imyuga, gutangira imishinga bagamije kwiteza imbere bashyira mu ngiro ibyo bize, aho uyu mushinga ubaha ibikoresho by’imyuga bitandukanye.

Uyu mushinga ukorera mu turere tune two mu ntara y’amajyepfo, wageneye ibikoresho bifasha gutangira imishinga bamwe mu banyeshuri bahize abandi mu masomo y’imyuga, aho kuwa 29 mutarama bamawe bahawe imashini zidoda (ibyarahani), ndetse ibikoresho byo gusudira.

Gonzague Ndagijimana umukozi wa HPA, avuga ko nyuma yo kubona ibibazo by’ubushomeri byibasira urubyiruko bahisemo gukorana n’ibigo by’amashuri byigisha imyuga, kugira ngo bakurikirane abana bakiri ku ishuri na nyuma yaho, babafashe kwikorera no kubahindura ba rwiyemezamirimo b’ejo hazaza.

Yagize ati “Dufatanya n’ibigo by’amashuri abana tukabakurikirana tukabafasha kwimenyereza umwuga mubyo biga, noneho tukabafasha no gutegura inzira ku buryo bagera hanze muri sosiyete bafite icyo bakora. Ibyo rero bijyana n’ubushobozi niyo mpamvu tubaha ibikoresho batangirana kandi tukabakurikirana kugira ngo babikoreshe ntibibapfire ubusa, muri macye twaje dushaka gufashe Leta kurwanya ikibazo cy’ubushomeri no kutagira imirimo”.

Bamwe mu banyeshuri bahawe ibikoresho bishimira iyi gahunda bakavuga ko bazayibyaza umusaruro ubafasha kwihangira imirimo no kubateza imbere, bagateza imbere n’iguhugu cyababyaye.

Naome utamuriza wiga kudoda imyenda ati “ibikoresho nabibonye nzagenda mbibyaze umusaruro nsaka n’ibindi nongeraho, ku buryo nzagera ku rwego rwo guha abandi akazi, Imashini bampaye nari maze igihe nyishaka ariko ubushozi bukabura, aba bagiraneza basubije inzozi zanjye”.

Umuyobozi w’ishami ry’ishoramari no guteza imbere umurimo mu Karere ka Huye, Paulin Samvura Mutemberezi, yavuze ko kwegera uru rubyiruko no kubagira inama ari kimwe mu byigenzi bizatuma bashyira mu bikorwa ibyo babifuzaho kandi bakabinoza.

Mutemerezi ati “Dufatanya n’abashinzwe iterambere mu Murenge, tugakora uburyo bwose tubaba hafi, iyo umuntu urimo umwereka iterambere n’icyerekezo cy’igihugu, biramworohera gutangira umushinga no kuwagura, tuzabafasha kubategurira imishinga ijyanye n’ubumenyi bafite n’ibikoresho babobonye kandi turizera ko bazabibyaza umusaruro ububaka ukubaka n’igihugu cyacu”.

Umuryango HPA wasabye urubyiruko ruterwa inkunga kumva ko ibyo rukora ari ibyarwo ruharanira kwiteza imbere, kwigira no kubaka u Rwanda kuko arirwo rwitezweho ejo haza heza h’igihugu.

Ubuyobozi bwa HPA buvuga ko bufite intego yo gufasha buri munyeshuri wese wiga mu bigo by’imyuga 33 bakorana byo mu ntara y’amajyepfo, gutangira umushinga umufasha kwiteza imbere.

Prudence Kwizera, IGIHE Ltd 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager