fév
25
2016

BAD iri gukora ubushakashatsi mu rubyiruko mu rwego rwo kubaremera imirimo

Abashakashatsi baturutse muri banki nyafurika itsura amajyambere BAD, bagiranye ibiganiro n’urubyiruko rwo mu karere ka Huye, aho baganiraga ku kibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko rwo mu Rwanda ndetse no kwihangira imirimo.
Muri iyi nama urubyiruko rwagaragaje ko rudashobora kwihangira imirimo kuko kuri bo ngo kubona igishoro bibagoye.
Ni ubushakashatsi buri gukorwa nyuma y’aho banki nyafurika itsura amajyambere itangarije ko izaremera akazi abantu bagera kuri million 10 mu gihe cy’imyaka 10 iri imbere.

Inkuru ya Salvator MUNEZERO wa Radiyo Isango Star mu majyepfo

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 
Durée: 
00:03:24

Partager