mar
05
2016

Bakeneye imodoka itwara abagenzi mu muhanda Rwamagana-Karembo

Abakoresha umuhanda wa Rwamagana-Karembo m’uburasirazuba bw’u Rwanda barinubira kuba nta modoka zitwara abagenzi zikorera muri uyu muhanda bakavuga ko iki ari ikibazo cyibabangamiye cyane mugihe ngo muminsi yashize uyu muhanda wakoragamo bus yafashaga abaturage mungendo zabo. Ubuyobozi bw’umurenge wa Karembo ahari abaturage basa nkaho aribo babangamiwe cyane no kugera mumugi wa Rwamagana buravuga ko igishoboka arukuvugana n’abashoramari bakongera bakazana imodoka muri uyu muhanda gusa nk’ubuyobozi ngo bagiye kureba uko baganira nab a Rwiyemezamirimo kuri iki kibazo.

Umuhanda Rwamagana-Karembo n’umuhanda w’igitaka ariko utunganyijwe m’uburyo bugenzweho. Uyu muhanda mbere yuko ukorwa neza wanyuragamo bisi yafashaga abaturage mungendo zabo kugiciro gito. Gusa ubu baritotombera ko iyi bisi bari barahawe na leta itakihakorera ngo gutega moto bikaba bitorohera buri wese byumwihariko nko kugeza umurwayi kubitaro bya Rwamagana, nkuko aba twaganiriye babivuga ngo bakeneye imodoka muri uyu muhanda.

Aba baturage baravuga ko ubu amafaranga yiyongereye kuburyo bigora abatishoboye.

Umuyobozi w’umurenge wa Karembo Mutabazi Kenedy nkahamwe muhafite abaturage benshi bakoresha uyu muhanda bajya mumugi wa Rwamagana aravuga ko bagiye kuganira n’abashoramari harebwe uko iki kibazo cyakemuka.

Leta y’u Rwanda yashyizemo ingufu mugukora imihanda hirya no hino mubice by’icyaro murwego rwo guteza imbere imihahirane ariko ahensi abaturage nubundi bitotombera ko izi ngendo zihenze kubera bakoresha zo moto bikaba ikibazo gikomeye k’umubeyi ugiye kubyarira kwa kwamuganga mugihe ariko hari n’abahitamo kugenda n’amaguru n’aya moto bayabuze.

Elia Byukusenge, Radio Isango Star

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager