juin
11
2015

Burundi: Umunyamakuru w’Umunyarwanda Besabesa arashinjwa ubutasi

Besabesa.jpg

IGIHE

Nyuma y’iminsi ibiri umunyamakuru w’umunyarwanda Besabesa Mivumbi Etienne afatiwe mu gihugu cy’u Burundi, Ubushinjacyaha bwa Repubulika bwavuze ko bumushinja ibyaha by’Ubutasi nyuma yo kwinjira muri icyo gihugu adafite uburenganzira bwo kuhakorera mu gihe hari n’abavuga ko yaba yarashimuswe.

Radio Izuba ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba bw’u Rwanda, kimwe mu bitangazamakuru Besabesa akorera, yatangaje ko yatawe muri yombi ari mu kazi ke gasanzwe, ubwo yajyaga gutara inkuru ku migenderanire n’ubuhahirane hagati y’Abanyarwanda n’Abarundi (Commerce transfrontalier) hafi y’umupaka w’ibihugu byombi.

Ku ruhande rw’u Burundi, Besabesa Mivumbi yafatiwe muri Komine Giteranyi, ihana imbibi n’Uturere twa Ngoma na Kirehe tw’u Rwanda, akaba yari yatumwe inkuru mu Murenge wa Gahara Akarere ka Kirehe.

Umushinjacyaha wa Repiubuliak y’u Burundi i Muyinga yemeje ko Besabesa yafatiwe ku butaka bw’u Burundi ari mu kazi k’ubutasi, kandi ngo akaba yarambutse anyuze mu Kagera, akoresheje ubwato we n’umumotari wari umutwaye, ariko moto yo bakaba bari bayisize mu Rwanda.

Aganira na BBC, Ernest Nduwimana, Umushinjacyaha wa Repubulika y’u Burundi yavuze ko iperereza ryatangiye gukorwa ngo hamenyekane ibikorwa nyakuri yarimo, ko ariko hakekwa ubutasi.

Umushinjacyahwa wa Repubulika Nduwimana yagize ati: “Ni byo koko uwo mumenyeshamakuru (munyamakuru) turamufise (turamufite), afungiye muri Gereza Nkuru ya Muyinga. Arakekwamo umusumyi w’urusaku (Espionage, bivuga Ubutasi), twamufatanye n’ibikoresho by’umunyamakuru”.

Besabea agifatirwa i Gisabazuba, ijoro rya mbere ryo kuwa 08 Kamena 2015 yaraye muri kasho ya Polisi ku murwa mukuru wa Komine Giteranyi, yongera kurara ku cyicaro cy’urwego rw’Ubugenzacyaha (mu Burundi bita urwego rw’Inyamiramabi), kuri uyu wa 10 Kamena nyuma yo kubazwa n’Ubushinjacyaha, yahise yoherezwa muri Gereza Nkuru ya Muyinga (Prison Centrale de Muyinga).

Radiyo Ijwi rya Amerika yatangaje ko abavuganye na Besabesa mbere yo kwinjizwa muri Gereza nkuru ya Muyinga, yababwiye ko yarimo atara inkuru ku mupaka, agahita yinjira mu Burundi mu kwinezeza kuko yari amaze kumenya ko kwinjirayo bisaba indangamuntu gusa.

Umushinjacyaha Nduwimana avuga ko amategeko y’u Burundi abemerera guta muri yombi , kuburanisha no gufunga umuntu wese wakoreye icyaha ku butaka bw’u Burundi, yaba Umurundi cyangwa umunyamahanga.

Yongeyeho ko Besabesa Mivumbi Etienne atari wenyine, ko ahubwo yari kumwe n’uwitwa Pacifique Fidélité, akaba kandi agomba kugezwa imbere y’urukiko mu gihe kitarenze iminsi 15 nk’uko amategeko y’u Burundi abiteganya.

Mu mategeko y’ibihugu hafi ya byose, ubutasi (espionage) ni kimwe mu byaha bihanishwa igihano cyo hejuru, ndetse henshi bikagera ku gihano cyo kwicwa mu bihugu bikigifite, bitewe n’uburemere bw’icyo umutasi yatataga.

Umunyamakuru Besabesa Mivumbi Etienne abaye Umunyarwanda wa kane (4) ufatiwe muri Komine Giteranyi akekwaho ubutasi, abandi batatu barimo n’umwarimu ku rwego rwa Kaminuza baherukaga gufatwa mu gihe cy’ikibazo cya Rweru iyi Komini ikoraho, ariko nyuma y’ibiganiro hagati y’ibihugu byombi baje kurekurwa.

 

Langues: 
Genre journalistique: 

Partager