mai
28
2015

Candidat President Audifax Ndabitoreye yafatiye indege i Kigali ajya kurega Petero Nkurunziza i La Haye

Audifax Ndabitoreye umwe, mu bateganya kuyobora u Burundi yafatiye indege i Kigali, mu Rwanda, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Gicurasi 2015, agana ku mugabane w’u Burayi aho azatanga ikirego mu Rukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye ngo rukurikirane ubwicanyi buri kubera mu Burundi.

Mu mvugo idaciye ku ruhande, Kandida Perezida, Audifax Ndabitoreye yavuze ko impamvu iki kirego kigomba gutangwa ari uko abantu basaga 25 bamaze gupfa kandi imyigaragambyo igikomeje, bityo bakaba bagomba gutabaza amahanga hakiri kare ngo hatazagwa benshi.
Yakomeje avuga ko uwo bazashyiriraho ikirego ari Perezoida Petero Nkurunziza uyobora u Burundi muri iki gihe.
Ndabitoye Audifax umuyobozi w’urugaga IMBONO Charisma avuga ko impamvu ashingiraho ashinja ibyaha Perezida Nkurunziza, ari uko ari we ufite amabwiriza ya nyuma ku Gisirikare, na Polisi y’igihugu, akagerekaho n’umutwe w’Imbonerakure zitwaza intwaro zitagenewe abasivili, ati: “Aba bose ni bo bakomeje kumena amaraso i Burundi."
Audifax anyomoza abavuga ko imyigaragambyo yitabirwa n’abasore n’ingimbi gusa, ati : "Ko jye mfite imyaka 54 bazavuga ko ndi urwaruka/urubyiruko? “.
Yavuze kandi ko iyi myigaragambyo itagikorwa i Bujumbura honyine, kuko ngo imaze no gutangira mu zindi Ntara esheshatu zo mu cyaro cya kure, ngo byose bikaba byerekana ko Abarundi bifuza impinduka idatebye (idatinze).
Audifax avuga ko aya matora ateganyijwe i Burundi adashoboka mu gihe hakiri imvururu, yavuze kandi ko abayaharaniye kuva kera bamaze kuyikuramo, imiryango imwe n’imwe na yo ikaba yiyemeje gukuramo indorerezi yari yarateganyirije amatora, aha yatanze urugero rwa Kiliziya Gatolika, anongeraho ko n’inkunga y’amatora yahagaritswe n’ibihugu by’i Burayi bigaragaza ko amahanga yahagurukiye kwamagana amatora y’i Burundi.
Audifax Ndabitoreye ni umwe mu bari ku isonga ry’abatangije imyigaragambyo, kandi na we hari ubwo yafataga umwanya akayitabira. Kuwa 06 Gucurasi (Rusama) uyu mwaka yatawe muri yombi na Polisi, arekurwa ijoro rijigije.
Audifax Ndabitoreye avuga ko ubutumwa ajyanye mu bihugu bine by’u Burayi (u Buholandi, u Bwongereza, u Bufaransa n’u Bubiligi), akabugeza no ku Muryango w’Abibumbye ari ubwo yahawe na “Mouvement Arusha” ibumbiye hamwe amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi na Sosiyete Siuvile muri iki gihugu.
Mu butumwa bwabo kadni basaba ko umuryango w’abibumbye wakohereza ingabo zo guhagarika ubwicanyi mu Burundi, zikanarinda umutekano w’abasivile.
Hagati aho mu gihugu cy’u Burundi, Leta yemeza ko umutekano ari ntangere, ku gipimo gisaga 99 % ku rwego rw’igihugu.
Impunzi zisaga ibihumbi mirongo itatu zimaze gutahuka nk’uko byemnezwa na Minisitiri w’Ubutegetsi bwigihugu.

 

Langues: 
Genre journalistique: 

Partager