Jan
20
2016

CHAN: Amavubi yabaye ikipe ya mbere ibonye itike ya 1/4

Ibitego bibiri bya Sugira Ernest byahesheje u Rwanda gukomeza muri 1/4 cy’irangiza cy’irushanwa rya CHAN riri kubera mu Rwanda nyuma yo gutsinda Gabon ibitego 2-1.

Muri uyu mukino, Umutoza Johnny McKinstry yari yakoze impinduka ugereranyije n’abakinnyi babanje mu kibuga ku mukino ufungura kuko Sugira Ernest yabanje mu mwanya wa Danny Usengimana.

Umukino watangiranye imbaraga nyinshi amakipe yombi ahanahana neza hagati mu kibuga asa nashaka kubanza kwigana.

Amavubi nk’ikipe yakiniraga imbere y’abafana bayo, ihanzwe amaso n’igihugu cyose yagiye anyuzamo akagera imbere y’izamu rya Gabon ariko ubwugarizi bwayo bukomeza kwihagararaho.

Biciye kuri rutahizamu Ernest Sugira wari wagiriwe icyizere n’umutoza nawe yanze kumutenguha akoresha imbaraga ze n’ibigango bye asatira Gabon nubwo amahirwe amwe n’amwe yabonaga atayabyazaga umusaruro.

Uyu wabaye rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’u Rwanda umwaka ushize yaje guhagurutsa ibihumbi by’Abanyarwanda mbere y’uko igice cya mbere atsinda igitego cya mbere ku Mavubi ku munota wa 43.

Igice cyarangiye abafana b’Amavubi bari mu birere bishimye ndetse biza gukomerezaho mu gice cya kabiri ku munota wa 47 ubwo Sugira Ernest yatsindaga igitego cya kabiri.

Gabon nayo ntiyacitse intege yakomeje gusatira ndetse biyihesha kwishyura igitego kimwe ku munota wa 53 gitsinzwe na Aaron Salem Boupendza.
Gutsinda uyu mukino wa kabiri, bihesheje u Rwanda kuba igihugu cya mbere kibonye itike yo kujya muri ¼ cya CHAN 2016 umukino wa nyuma ruzakina na Maroc rukazaba ruhatanira kwitwara neza kugira ngo ruyobore itsinda.

IGIHE

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager