Jan
25
2021

Col. Rutiganda ‘George Mazizi’ washakishwaga kubera uruhare muri Jenoside yapfuye

Col. Rutiganda Jean Damascène wakoreshaga amazina ya ‘George Mazizi’ mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) aho yabarizwaga mu Mutwe w’Inyeshyamba wa FDLR yishwe n’uburwayi aguye mu gace ka Bwito muri Kivu y’Amajyaruguru.

George Mazizi yapfuye nyuma y’igihe yari amaze arwaye. Amakuru avuga ko yaguye ku birindiro bya FDLR/FOCA iyoborwa na Gen. Ntawunguka Pacifique uzwi nka OMEGA aho yari amaze iminsi ajyanwe kwitabwaho.

Mazizi ari mu bahunganye n’abajenosideri bakimara gutsindwa bajya muri RDC. Mu gihe cya Jenoside yari Burugumesitiri wa Komini Murama muri Perefegitura ya Gitarama, ubu igice cyayo kimwe kiri mu Karere ka Nyanza mu gihe ikindi kiri mu ka Ruhango.

Ari mu batije umurindi, banayobora Jenoside muri Komini Murama ndetse amaze guhungira muri RDC, yinjiye mu bayobozi b’Umutwe wa FDLR uhuriyemo abajenosideri.

Yari intagondwa yo muri Hutu Power mu Ishyaka rya MRND. Ni we wayoboye Jenoside mu bice bitandukanye harimo Gitwe, mu Nkomero hiciwe Abatutsi benshi biganjemo abo mu Itorero ry’Abadiventisiti.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène, yabwiye IGIHE ko George Mazizi yagaragaye mu bikorwa by’imirwano n’ibya politiki yo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Hari icengezamatwara n’abajya mu bikorwa by’imirwano byo kugaba ibitero. We yari mu gice kirebana no kugaba ibitero ahantu hatandukanye.’’

“Impamvu yagiye mu gice cy’imirwano ni uko Rutiganda mbere yo kuba Burugumesitiri yari yarabaye umusirikare, yize mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya ESM, hanyuma ntiyakomeza ibya gisirikare ariko yarabyize. Muri FDLR, aho yagereyemo yakoze ibyo bikorwa byombi byo kujya mu bice by’abashinzwe imirwano no kuyiyobora ariko n’ibikorwa bya politiki yarabikoraga kuko nk’umuntu wabaye Burugumesitiri yari ajijutse, nabyo abizi.’’

George Mazizi mbere ya Jenoside yakoranaga bya hafi na Rutaganda George wari Visi Perezida wa Mbere w’Interahamwe ku rwego rw’Igihugu. Uyu avuka kuri Mpamo Esdras ukomoka muri Komini Masango yari yegeranye na Komini Murama [ubu byabaye Akarere ka Ruhango].

Rutaganda yafashaga Mazizi kubona intwaro no kuziha Interahamwe kugira ngo zikore Jenoside zinice abantu b’inzirakarengane.

Rutaganda wari warakatiwe igifungo cya burundu n’Urukiko Mpuzamahanga rwa Arusha, yaje kugwa muri Gereza muri Mali ahitanywe na SIDA.

Mazizi bivugwa ko ari we wakoreshaga imbuga nkoranyambaga za FDLR zinyuzwaho amakuru ahakana akanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yaherukaga guhabwa kuyobora imbuga n’ibinyamakuru birimo Intabaza n’Urugaga bikorera mu kwaha k’uyu mutwe. Yari ku rutonde rw’abashakishwa n’Ubutabera bw’u Rwanda ku byaha bya Jenoside yakekwagaho.

Langues: 
Thématiques: 

Partager