nov
15
2015

EAC : Amahirwe ku baturiye umupaka w’u Rwanda na Tanzania

Abantu bakora ubucuruzi butarengeje amadolari 2000  barangura muri Tanzaniya, bafite amahirwe yo kudasabwa ibyangombwa bihambaye, babyemererwa n’umuryango w’ibihugu by’Afrika y’Uburasirazuba  (EAC) .  Ibi byatangajwe na minisitiri  Rugwabiza uyobora minisiteri y’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba.Ni mu gikorwa cyo gusobanurira abaturage akamaro ko kuba  u Rwanda ruri mu muryango w’Afrika y’Uburasirazzuba, byabereye ku Rusumo ku mupaka w’u Rwanda na Tanzaniya. Ni kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14-11-2015.

Inkuru irambuye na Aloys Gonzague Ntwali

Langues: 
Genre journalistique: 

Partager