avr
08
2016

Gatsibo :Kwibuka ku nshuri ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu karere ka Gatsibo mu ntara y’uburasirazuba kwibuka kunshuri ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 byabereye mumurenge wa Murambi ahaguye abatutsi benshi mugihe cya jenoside gusa nkuko abahatuye bacitse ku icumu baganiriye na Isango Star babitubwiye ngo abatutsi ba hano byumwihariko kumusozi wa Rwankuba bagerageje kwirwanaho bahangana n’interahamwe ariko biranga barushwa imbaraga bagashyira mumajwi cyane uwari burugumestri wa Komine murambi uvuka hano I Rwankuba. 

Uyu murenge wa Murambi ahabereye imihango yo kwibuka kunshuro ya 22 jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 kurwego rw’akarere ka Gatsibongo ni agace kari gatuwe n’abatutsi benshi mbere ya jenoside byumwihariko ngo ninaho uwahoze ari burugumestri wa Komine murambi J.Baptiste Gatete avuka ngo ibi bikaba bimwe mubyatije umurindi kwicwa vuba kw’abatusti ba hano nk’uko  umukecuru wacitse ku icumu abivuga ngo na cyane ko yamwiboneye n’amaso ye.

Ku itariki ya karindwi uwari perezida Juvenal Habyarimana yaraye apfuye ngo nibwo Abatutsi bahano batangiye kwicwa bagerageza kwihagararaho barwana n’interahamwe ariko nyuma baza kurushwa ingufu aho hitabajwe abasirikare nk’uko bamwe muribo babibwiye Radio Isango Star.

Nyuma ya Jenoside abayirokotse baragerageza kwiteza imbere biyubaka ngo nubwo bitaboroheye kuri bamwe aho hari abagiheranwa n’agahinda bikaba byashoboka ko biyibagirwa.

Aha Rwankuba ni agasozi gatuwe magingo aya kari mumurenge wa Murambi uhana imbibe n’umurenge wa Kiramuruzi na Kiziguro aha Kiziguro akaba arinaho hiciwe abandi bantu benshi barimo n’abahahungiraga bacitse hano Rwankuba nyuma yo kugerageza kwirwanaho ariko bakarushwa imbaraga.

Elia Byukusenge, Radio Isango Star 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager