mar
21
2016

Gisagara: Bibaza ahazava umuti urambye w’ubuharike bukomeza kwiyongera

Bamwe mubagore bo mu murenge wa Gishubi akarere ka Gisagara bavuga ko babangamiwe n’ikibazo cy’ubuharike bukomeza kwiyongera muri uyu murenge, aho abagabo baho badakozwa ibyo gushaka umugore umwe.

Abagore batuye muri uyyu murenge basaba inzego z’ubuyoboz gufata ingama zihari ye kuri iki kibazo cy’ubuharike kuko kiri kubangamira iterambere ryabo kikababuza n’umutekano.

Rose Mukamunanira utuye mu kagari ka Nyeranzi avuga ko hashize igihe gito umugabo we azanye undi mugore bakaba baramwirukanye ku buriri bwe.

Mukamunanira ati “Umugore turi kumwe mu nzu, ubu banyirukanye kuburiri, urebye aho nsigaye ndyama byagutangaza, (…) ariko ikindi kimbangamiye cyane umugabo arahangara akankubita mpetse umwana”.

Akomeza agira ati “Ubu ntamahoro mfite, ‘umuntu akurara ku musego wagira amahoro, hari abagore babiri babana munzu’? ubu umugabo ntakimpahira, hagiye gushira imyaka ine ndi muri ibi bibazo. Kandi yamuzanye avuye no mu bwinjira urugo yararushenye yararurangije, sinzi ahazava umuti w’ubuharike bwo muri Gishubi”.

Ikibazo cyo guharika gisa n’icyabaye akarande muri uyu murenge wa Gishubi, kuko abawutuye badasiba kugaragaza ingaruka bikomeje kubagiraho.

Marie Grace Musabyimana avuga ko nawe yaharitswe igihe kirekire, ariko nyuma umugabo we aza kubireka kubera inyigisho yahawe.

Musabyimana ati “Nanjye umugabo yigeze kumparika, turashwana birakomera, nyuma aza kubireka kubera inyigisho z’ubuyobozi, (…) ariko ni ukuri ubuharike buri inaha burakabije”.

Ethienne Mugambira, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Gishubi, nyuma yo kugaragaza zimwe mu ngaruka ubuharike bwateye abatuye uyu murenge, avuga ko iki kibazo bagihagurukiye.

Mugambira ati “Ni ikibazo gikomeye, hano tugira abagabo batifuza kubana n’umugore umwe, ku buryo mu murenge wacu hagaragaye umuntu ufite imyaka 24, akagira abagore batatu n’abana icyenda, (…) ndizera ko mu bukangurambaga dukora buzaca iki kintu kandi mu minsi iri imbere turatangira no gutanga ibihano”

Hagamijwe ubufatanye mu guca burundu ubuhari busa n’ubwari bwarabaye umuco kubatuye Gishubi, imiryango itegamiye kuri Leta, Duhozanye na Action Aid, ifasha ubuyobozi gutanga inyigisho kubaturage no gukora ubukangurambaga.

Kugeza ubu hamaze gushingwa amatsinda afasha mu kwigisha abaturage, kureka uyu muco utari mwiza w’ubuharike, ahubwo bagaharanira gukora cyane biteza imbere.

Prudence Kwizera IGIHE Ltd

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager