fév
23
2016

Gisagara: Hanenzwe ababyeyi bagihisha abana bafite ubumuga

Mu gikorwa cyo gutanga impamyabumenyi ku barimu bamaze imyaka ibiri bahugurwa k’uburyo bwo kwita no kwigisha abana bafite ubumuga bwo mu mutwe, cyabereye mu kigo cy’ishuri  ‘Amizero y’ubuzima’ giherereye mu karere ka Gisagara, hanenzwe bamwe mu babyeyi bagihisha mu gikari abana nk’aba, kuko babavutsa uburenganzira bwabo bwo kwiga no gutozwa kwifasha.

Ikigo kita kikanigisha abana bafite ubumuga bwo mu mutwe cyitwa ‘Amizero y’ubuzima’, kuri ubu kigamo abana bagera kuri 200, bakigishwa n’abarimu 18 n’abandi bakozi batandukanye bafasha aba bana mu bikorwa birimo isuku n’ibindi.

N’ubwo aba bana bafite ubumuga bwo mu mutwe, iyo ugeze muri iki kigo ubona bafite isuku kandi baratojwe kwitwara neza no kugira ikinyabupfura, bitandukanye n’abandi bafite ubumuga bwo mu mutwe baba mu miryango yabo.

Umuyobozi w’ikigo Amizera y’ubuzima, Laurette Mushimiyimana, yagaragaje ko n’ubwo amasomo batanga amaze kugira akamaro kanini, bagifite imbogamizi ya bamwe mu babyeyi bavutsa abana bamugaye uburenganzira bwabo bakabahisha, bakanga kubajyana ku ishuri.

Mushimiyimana ati “N’ubwo hari ababyeyi bamaze guhindura imyumvire bakabazana ku ishuri, hari abakibahishe mu nzu, ku buryo umwana bamunena bakamufata nk’aho ntacyo yazigezaho, mbese nkaho yababereye umusaraba(…) iyo rero ni imbogamizi ikomeye kuri gahunda twihaye yo kubatoza uburere no kubafasha kwifasha”.

Umwe mu babyeyi ufite umwana wiga muri iki kigo, Esperence Mukarwego, avuga ko umwana we w’imfura yavukanye ubumuga bwo mu mutwe, ku buryo byamuteraga isoni kumujyana mu bandi, ariko nyuma yo kumugeza muri iki kigo yamaze gutozwa uburere n’ikinyabupfura, ku buryo bimutera ishema ku mubona mubandi bana.

Mukarwego ati “Nirirwaga ndira nkarara ndira kuko yari umwana ucira inkonda, ufite umwanda, yagera mubandi bana bakamunena, ku buryo numvaga ngomba kujya muhisha mu rugo(…), ariko ubu ni umusore arahirira inka, aravoma amazi, mbese ntakindi navuga uretse gushima Imana yatuzaniye iki kigo”.

Hon. Depite Speciose Mukandutiye, nawe wari witabiriye iki gikorwa cyo gutanga impamyabumenyi ku barimu yagarutse ku kibazo cy’ababyeyi bagifite umuco utari mwiza wo guhisha abana bafite ubumuga, avuga ko bidakwiye, kuko abafite ubumuga aria bantu nk’abandi.

Depite Mukandutiye yagize ati “ Ababyeyi bafite abana bafite ubumuga, bagomba kumva ko ari abana nk’abandi, ntibibatere ipfunwe, aho turi hose mu nyigisho dutanga turababwira ngo nibajyane abana ahabona, bajye ku ishuri bahabwe amasomo nk’bandi, kuko umwana ufite ubumuga arashoboye kandi ashobora no kugira akamaro kanini kurusha utabufite”.

Ikigo cy’ishuri ‘Amizero y’ubuzima’ cyafunguye imiryango mu mwaka wa 2011, ku nkunga y’u budage, kikaba kimaze kurera abana bagera kuri 400.

Abasoje amasomo yo gutozwa isuku no kugira imyitwarire myiza mu bandi, bakurikizaho icyiciro cyo kwiga imyuga itandukanye, ibafasha kwibeshaho.

Kuri iyi nshuro abarimu batandatu nibo bahawe impamyabumenyi, umuhango witabiriwe na Ambasaderi w’ u Budage mu Rwanda, Peter Fahrenhotz.

Prudence Kwizera, IGIHE Ltd 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager