mar
16
2016

Gisagara: Hari abagore bagikubitwa, bagatunga agatoki ibiyobyabwenge

Kuba mu murenge wa Gikonko wo mu karere ka Gisagara, hakigaragara inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge, bamwe mu bagore bahatuye barataka ko izo nyirabayazana  wo kuba bagikubitwa n’abagabo babo, iyo batashye basinze.

Bamwe mubo twasanze mugasantre ka Gikonko kegeranye  n’ikigo nderabuzima cya Gikonko mu karere ka Gisagara, bemeza ko bakomeje guhura n’ingaruka z’ibiyobyabwenge birimo inzoga z’inkorano zitemewe n’amategeko zikihagaragara.

Mukarugina atanga ubuhamya nawe ko ari umwe mu bakunze gukubitwa n’umugabo bashakanye.

Yagize ati “Umugabo araza asanga ndicaye mu rugo ndatetse atangira kumbwira nabi ngo ese ibyo biryo birashya ryari?, ubwo afata igiti araza arakinkubita, yakinkubise inshuro ebyiri, abana baratabaza abaturanyi baraza baramufata”.

Musabe nawe aragira ati “Biterwa n’ubusinzi, nk’ubu mu mudugudu iwacu harimo abagabo benshi bafite ibyo bibazo, abagore babo babuze amahoro, kubera gutaha basinze bakabakubita.

Iyo uganiriye n’abatuye umurenge wa Gikonko, bemeza ko ibiyobyabwenge byiganjemo inzoga z’inkorano, biri kubateza umutekano mucye, kuko batanga ingero zifatika z’ingo ziraramo induru.

Nubwo bitakunze ko tubona umugabo ukubitwa n’umugore we muri uyu murenge, ubuyobozi bwawo bwemeje ko nabo bahaboneka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gikonko, Ignace Kayumba, atanga inama ko abagize umuryango baharanira kubana mu mahoro.

Kayumba ati “Inzoga z’inkorana ntiziracika neza nkuko tubishaka, icyon kibazo cy’abagore cyangwa abagabo bakubitwa mu ngo kirahari, ariko icyo duhora tubigisha ni kujya inama kubibazo bafite bigakemuka mu mahoro, aho bumva batumvikanye bakagisha inama, kuko iyo imiryango ibanye neza igihugu kirushaho gutera imbere”.

Ubwumvikane bucye mu muryango bugeza naho umwe ashobora gukubita agakomeretsa mugenzi we, iyo bimuhamye ahanishwa igifungo cy’amezi  atandatu  kugeza ku mwaka ibiri, n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 200 kugeza kuri 500, cyangwa kimwe muri byo nkuko biteganwa  n’ingingo ya 148 y’itegeko ngenga, rigena igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Abahanga mu mibanire ya muntu bakoze ubushakashatsi ku makimbirane by’umwihariko agaragara mu ngo z’abashakanye bemeza ko bene aya makimbirane atera ingaruka zikomeye, haba kubayagirana ndetse no ku bana babo.

Aba bashakashatsi kandi bagaragaza ko imibanire myiza yo mu muryango ariyo soko y’umunezero, ariko kandi ngo imibanire mibi mu muryango niyo soko y’umubabaro ukomeye.

Prudence Kwizera IGIHE Ldt

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager