fév
03
2016

Gisagara: uwayoboraga akarere wasoje manda ntaramenya neza icyo agiye gukora

Karekezi_ntaramenya_neza_icyo_agiye_guhita_akora_nyuma_yuko_asoje_manda_ze_nkumuyobozi_wakarere.jpg

Uwahoze ari Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Leandre Karekezi/Photo Prudence Kwizera

Uwahoze ari Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Leandre Karekezi avuga nyuma yo gusoza Manda ze ebyiri ayobora aka karere, ataramenya neza icyo agiye guhita akora, ariko ngo ubuyobozi bukuru bw’igihugu bumuhaye inshingano yazikora bitaba ibyo akibera umuturage usanzwe. Gusa avuga ko atazigera yandika ibaruwa isaba akazi ka Leta kuko nta nyota y’ubutegetsi afite.

Ibi Karekezi yabitangaje mu cyumweru gishize mu gikorwa cyo guhererekanya ubuyobozi hagati ye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, ubwo abanyamakuru bari bamubajije icyo agiye gukora nyuma yo kuva ku buyobozi bw’Akarere.

Karekezi ni umwe mu bayobozi b’uturere basoje Manda zabo ebyri uko zakabaye, akaba atemerewe kongera kwiyamamariza uyu mwanya, nk’uko amategeko abiteganya.

Aganira n’abanyamakuru Karekezi ati: “Ndumva, (…) nyuma y’ahangaha nzicara ntekereze numve icyo ngomba gukora, ariko ngiye kubona umwanya wo kwita ku muryango wanjye, kano kazi kacu ntabwo kaguha umwanya uhagije wo kubana na famille, (…) kimwe mubyo mbona bindaje ishinga harimo icyo cyo kwita ku muryango wanjye”.

Yakomeje ati “Ngomba kugira ibyo nkora kugira ngo umuryango wanjye utere imbere, bishoboka ko byaba akazi ka Leta, bishoboka ko byaba ibyo nikorere byanjye, ariko ibyo nzi byo ni uko hari ibyo ngomba gukora ariko numva ngomba gufata umwanya nkabanza nkabitekerezaho nkumva ngo nakora iki, ariko … kwandika ibaruwa isaba akazi byo ubanza …,  ntabwo aribyo nashyira imbere”.

Kuyobora akarere byamwigishije byinshi

N’ubwo ataramenya neza icyo agiye guhita akora, Karekezi avuga ko mu myaka 10 yamaze ayobora akarere yahigiye byinshi ku buryo niyicara agatekereza atazabura icyo akora kimuteza imbere.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, agaragaza ibyishimo ku maso yagize ati “Muri iyi myaka 10 maze nize byinshi cyane, muri domaine (mubyiciro) zose, iyo uri umuyobozi w’akarere uba uri umuhinzi… uba uri Rwiyemezamirimo, …domaine zose wanshyiramo mba nzizi neza, kuko nta nakimwe ntabazwa ku rwego rw’akarere, kuko nagiye niga byinshi bitandukanye numva ngomba kubiheraho nkagira ibyo nakora”.

Abatuye Gisagara hari ibyo bamwifuriza

Bamwe mu baturage bo mu karere ka gisagara bifuriza Karekezi amahirwe no kuguma mu buyobozi bw’igihugu, bakavuga ko ubwo yari Meya hari byinshi yabagejejeho mu myaka 10 amaze abayobora, birimo kubavana mu bukene bukabije, guca nyakatsi, kuca ubuharike bwari bwugarije imiryango, kubatuza ku midugudu, kubagezaho amazi meza n’ibindi.

Aba baturage bavuga ko kuba agiye kandi atakemerewe kubayobora nyacyo babona bamwitura, ariko bakizera ko Umukuru w’Igihugu azabibakorera.

Christine Uzamukunda utuye mu murenge wa Gishubi yabwiye IGIHE ati “Njyewe nshingiye kubyo yangejejeho nifuza ko yakomeza kutubera umuyobozi, (…) ariko kuba bidashoboka ko yakomeza kutuyobora, Perezida wacu Paul Kagame niwe uzamwitura akamuha akandi kazi, twebwe nk’abaturage ntanyiturano twabona”.

Mu gikorwa cyo guhererekanya ubuyobozi mu Karere ka Gisagara, cyabaye kuwa 28 Mutarama 2016, Meya Karekezi yamuritse igitabo cy’amapaje ageranga 170 cyiswe “Imyaka 10 y’Imbanzabigwi mu Rugamba rw’Imihigo ” kigaragaza ibyagezweho mu myaka 10, aho yavuze ko akarere kavuye mu mwobo.

Karekezi yavuze ko kuba Gisagara yaravuye kure ugereranyije naho igeze ubu, byari bikwiye ko handikwa igitabo kigaragaza ibidasanzwe bagezeho ndetse n’ibikwiye kwibandwaho bikazashyirwamo imbaraga n’abayobozi bazayobora akarere mubihe biri imbere, kugira ngo iterambere rikomeze.

Prudence Kwizera, IGIHE Ltd

Langues: 
Genre journalistique: 

Partager