sep
08
2015

Gutwika imibiri biremewe, ariko uwazize jenoside byo ni icyaha

Umuntu wese uzahirahira gutwika imibiri y’Abazize Jenoside azabihanirwa n’ubwo gutwika imirambo byemewe n’amategeko.

Ibi byagarutsweho n’Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Nzeli 2015, ubwo yatangiraga gusuzuma umushinga w’itegeko rigena kwibuka n’imitunganyirize y’inzibutso za Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda Uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside, François Byabarumwanzi, yavuze ko iryo tegeko riteganya ibihano ku muntu uzatwika umubiri w’uwazize Jenoside, kandi ko iyo ngingo bazakomeza kuyishyigikira kuko yumvikana.

Yagize ati “Ku byerekeye abazize Jenoside ntibishoboka, mbisubiremo mu itegeko rigenga amarimbi riteganya ko iyo ufite umuntu wawe akitaba Imana ushobora kumutwika ariko ku bazize Jenoside yakorewe abatutsi ntabwo byemewe ndetse ntituzabishyigikira.”

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, avuga ko uyu mushinga w’itegeko ugamije kugena uburyo inzibutso za Jenoside zigomba kuba zimeze ndetse imwe mu mibiri ikazashyingurwa mu cyubahiro.

Ati “Gushyingura byagiye bikorwa mu bushobozi bwari buhari n’ibihe bitari byoroshye, bikaba bisaba ko twongera tukareba imiterere y’izo mva cyangwa amarimbi tugashyingura iyo mibiri kuko mu mva ziha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Uyu mushinga w’itegeko urimo ibyiciro by’inzibutso zujuje ibyangombwa, zaba ziri mu isambu ya Leta,iy’idini cyangwa y’abikorera.

Ku bijyanye n’ibigo byigenga cyangwa abihayimana bagiye bishyingura abantu babo mu buryo butandukanye, Minisitiri Uwacu avuga ko imibiri izaba ishyinguye ahatujuje ibyangombwa izimurwa.

Ngo inzibutso aho zaba ziri hose haba mu isambu ya Leta cyangwa mu kigo cyigenga zigomba gukurikiza amategeko.

Uyu mushinga w’Itegeko numara kunonosorwa na Komisiyo uzajyanwa mu nteko rusange y’Inteko Ishinga Amategeko ari yo izatora iryo tegeko mbere y’uko rishyikirizwa Perezida wa Repubulika akariha umugisha rigasohoka mu igazeti ya Leta.

Kuri ubu itegeko riteganya ko umuntu ashobora guhitamo gutwika umubiri w’umuntu we cyangwa umuntu akaba yasaba kuzatwikwa igihe azaba yapfuye ibintu abanyarwanda batagiye bavugaho rumwe.

Langues: 
Genre journalistique: 

Partager