nov
20
2015

Hafashwe ingamba zo gucunga umutekano w’Abanyarwanda mu Bufaransa

Amb_Rw_Fr.jpg

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Jacques Kabare, yagiranye ikiganiro na IGIHE

Ku wa Gatanu tariki 13 Ugushyingo u Bufaransa bwagabweho ibitero by’ubwiyahuzi bikomeye abarenga 129 barahagwa.Nyuma yabyo, Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu yafashe ingamba zijyanye no gufasha kurinda umutekano no guhererekanya amakuru hagati y’Abanyarwanda batuye muri iki gihugu.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa Jacques Kabare yavuze ko kugeza ubu nta munyarwanda utuye mu Bufaransa uramenyekana ko yagizweho ingaruka n’ibi bitero ariko hashyizweho uburyo budasanzwe bwo guhererekanya amakuru hagati y’Abanyarwanda bahatuye.

Yagize ati “Kugeza ubu nta munyarwanda turamenya wagizweho ingaruka na biriya bitero ariko ntitwabyemeza 100 %, kuko n’ubwo abapfuye bose bamenyekanye ariko imiryango yabo yose ntirabasha kumenyekana no kubageraho. Ibi byatumye dushyiraho uburyo bwo guhererekanya amakuru ku buryo uwo ari we wese ugize ikibazo twabimenya tukamufasha”.

Amb. Kabare yakomeje avuga ko Ambasade yashyizeho umurongo wa telefone wo guhamagaraho mu gihe Abanyarwanda batuye mu duce dutandukanye tw’u Bufaransa bagize ikibazo cyangwa bamenye amakuru yihutirwa yashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Yasabye Abanyarwanda batuye mu Bufaransa n’abahafite ababo kudakuka umutima muri ibi bihe cyane ko inzego z’umutekano zo muri iki gihugu zafashe ingamba zikaze zo guhashya ibi bitero kandi bitanga umusaruro.

Mu Bufaransa hatuye Abanyarwanda bangahe?

Ku bijyanye n’umubare w’Abanyarwanda batuye mu Bufaransa, Amb. Kabare yavuze ko bigoranye kumenya umubare nyawo kuko abenshi bajya muri iki gihugu banyuze mu nzira zitazwi na Ambasade.

Yagize ati “Biragoranye ndetse tumze igihe dushaka kumenya umubare nyawo w’Abanyarwanda bose batuye ino. Hari ibyiciro bitandukanye. Hari icyiciro cy’Abanyarwanda bazwi binjiye mu buryo bwemewe n’amategeko kandi bagifite n’ubwenegihugu bw’u Rwanda, abo baragera ku 2950, ariko hari abandi babaye Abafaransa mu nzira zitandukanye. Abo ntidushobora kubamenya keretse iyo baje kuri Ambasade tukabandika hari icyo basaba.

Ambasaderi Kabare yongeyeho ko hari ikindi cyiciro cy’abanyarwanda benshi binjiye muri iki gihugu mu buryo butemewe, abo bakaba bamenyekana gusa iyo hari ikibazo bagize hakitabazwa ambasade ariko muri rusange muri iki gihugu harabarirwa abanyarwanda hagati ya 5000 na 7500.

Ubwoba mu Bufaransa

Muri iki kiganiro, Amb. Kabare yavuze ko n’ubwo inzego zishinzwe umutekano zo muri iki gihugu zawukajije ubwoba ni bwose mu baturage batuye muri iki gihugu ndetse ubuyobozi bukaba bwarashyizeho ibihe bidasanzwe cyane ko muri iki gihugu batamenyereye ibikorwa biteza umutekano muke.

Ati”Ubu hari ibihe bidasanzwe muri iki gihugu, ibyo bita “Etat d’Urgence” ndetse Inteko Ishinga Amategeko irimo iriga uburyo iki gihe cyakomeza kikagera ku mezi atatu.

Ubu abantu bafite ubwoba bwinshi, ubibonera nko mu birori, mu minsi mikuru ndetse no mu yindi mihango abantu barifata cyane usibye ko na leta yashyizeho amabwiriza yo kubuza abantu guhagarara ahantu hamwe ari benshi”.

Ibitero birakomeje

Amb. Kabare yabwiye IGIHE ko mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu undi mwiyahuzi yiturikirijeho igisasu ahitwa i Saint- Denis muri iki gihugu ubwo inzego zishinzwe umutekano zagabaga igitero ku nzu yarimo abantu bakekwaho kuba abo mu mutwe wa IS.

Yavuze ko usibye uwo mwiyahuzi, hari abandi bantu bashobora kuba bahakomerekeye ndetse ubuzima busa n’ubwahagaze aho nta bana bagiye ku mashuri, nta muntu wemerewe gusohoka mu nzu ndetse n’abari hanze babuzwa kujya mu nzu zabo.

Ku wa Gatanu tariki 13 Ugushyingo 2015 mu duce dutandukanye tw’umujyi wa Paris, ni bwo hagabwe ibitero bikomeye n’umutwe w’iterabwoba wa Leta ya Kiyisilamu bihitana abantu 129 ndetse abasaga 400 barakomereka. Uyu mutwe uvuga ko uzakomeza ibitero byawo hirya no hino ku Isi cyane cyane mu bihugu by’u Burayi na Amerika.

IGIHE 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager