sep
07
2015

Hagiye gukorwa iperereza ku burwayi bwa Me Rudakemwa wunganira Leon Mugesera

Nyuma yo kubura mu rukiko ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, bikaza ari inshuro ya kenshi hoherezwa impapuro za muganga, Ubushinjacyaha bwasabye ko hakorwa iperereza ku mpapuro z’uburwayi bwa Me Rudakemwa Felix wunganira Dr.Leon Mugesera.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 7 Nzeri 2015, Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imbibe, rwagombaga gukomeza iburanisha ry’urubanza Ubushinjacyaha buregamo Leon Mugesera ibyaha bya Jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu.

Kuri gahunda y’iburanisha, hari kumvwa ibisobanuro bya Me Rudakemwa ku ibura rye nta mpamvu, ryatumye hasubikwa iburanisha riheruka ryari riteganyijwe kuwa 3 Kanama 2015.

Gusa ubwo iburanisha ryasubukurwaga, Inteko iburanisha yashyikirijwe urupapuro rwa muganga, rugaragaza ko Me Rudakemwa ari mu kiruhuko cy’uburwayi kuva kuwa 6 Nzeri kugeza kuwa 20 Nzeri 2015.

Mugesera wari witabiriye urubanza wenyine, yamenyesheje Urukiko ko ataburana atunganiwe nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga mu ngingo yaryo ya 18.

Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe na PN Claudine Dushimimana, bwemeje ko koko Mugesera ataburana atunganiwe, ariko busaba Urukiko gukora iperereza ku mpapuro z’uburwayi bwa Me Rudakemwa, dore ko zimaze kuba nyinshi muri uru rubanza.

Nta kuzuyaza, Urukiko rwemeye gukora iryo perereza, runatangaza ko ibizarivamo bizatangazwa kuwa 10 Nzeri, icyo gihe hakazaba ari bwo hamenyekana agaciro gakwiye guhabwa izo mpapuro ziha Me Rudakemwa ikiruhuko cy’uburwayi cy’iminsi 14.

Nyuma yo kwisobanura kwa Me Rudakemwa ku ibura rye mu iburanisha ryo kuwa 3 Kanama, Urubanza ruzakomeza uruhande rw’uregwa rutanga imyanzuro ya nyuma y’Urubanza, runagira icyo ruvuga ku gihano cyo gufungwa burundu Dr.Leon Mugesera aherutse gusabirwa n’Ubushinjacyaha.

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager