juin
27
2016

Huye: Abafite ubumuga bavuguruje abashaka kubapfukirana

Abanyeshuri 15 bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga biga mu ishuri ribanza ry’imyuga riri mu murenge wa Ngoma mu karere ka Huye bahawe impamyabushobozi zigaragaza ko bazi gutunganya Kawa ku buryo bugezweho.

Ni nyuma yo kumara ukwezi kose bimenyereza umwuga mu ruganda  ‘Huye Mountain coffee’ rutunganya umusaruro ukomoka kuri Kawa  yo mu misozi miremire y’ibisi  bya Huye.

Ubwo bashyikirizwaga impamyabushobozi zabo kuwa 24 Kamena 2016, ubuyobozi bw’uru ruganda bwavuze ko bwatunguwe n’ubushobozi bwabo, bityo bakaba bagiye kubona amahirwe yo guhabwamo akazi.

Umuyobozi wa Huye Mauntain Coffee Davide Rubanzangabo, yavuze ko aba bana bagaragaje ubushobozi mu kazi, bityo yemeza ko abafite ubumuga nabo bashoboye gukora bagatanga n’umusaruro.

Rubanzangabo ati “Bakoranye n’abandi bakozi hano, tubigisha uko Kawa itunganwa kuva mu murima kugera igeze mu itasi (igikombe), bagaragaje ko bakunda akazi kandi bashoboye, ndumva abari muri Huye bose bakoze muri iri tsinda dushobora kubaha akazi, umwaka utaha tuzabashyira mu kazi nabo baze dukorane”.

Umwe mu barimu bahuguraga aba banyeshuri, Jackeline Mukankusi nawe ntajya kure yo kugaragaza ubushobozi kuva batangira kwiga yababonyeho.

Mukankusi ati “Tumaze kubereka uko akazi gakorwa bajyaga bazinduka mu gitondo ukabona ko bafite ubushake, kandi bagakora neza bafite umurava, usibye kuvuga ngo bafite ubumuga ntawabatandukanya n’abandi rwose”.

Umukozi w’Akarere ka Huye ushinzwe gufasha abafite ubumuga, Constatin Kayitare, mu kugaragaza ko hakiri bamwe bagiheza abafite ubumuga,asaba ko  byacika aho bisigaye.

Kayitere ati “Umuntu ntakwiye guhezwa ngo ni uko afite ubumuga runaka, kuko kugira ubumuga ntibivuze ko adashoboye, hari bamwe mubabyeyi bakibaheza, kumukingirana mu gikari siwo muti, kuko nubwo bumuga bushobora no kuvurwa bugakira cyangwa bukoroha”.

Ibarura riherutse gukorwa, ryagaragaje ko mu Karere ka Huye abafite ubumuga basaga ibihumbi 14, abenshi bakaba biganjemo urubyiruko.

Ababyeyi n’abandi bafite kurera mu nshingano  icyo basabwa ni  ugushyigikira abafite ubumuga nabo bagahabwa uburezi buzabagirira akamaro.

Prudence Kwizera,  IGIHE Ltds

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager