oct
22
2015

Huye : Abikorera biyemeje ko amakosa yagaragaye muri FEASSA atazasubira muri CHAN

Mu gihe imikino ya CHAN u Rwanda ruzakira isigaje amezi abiri, abikorera bo mu karere ka Huye barasabwa kuvugurura serivisi birinda ko bazongera kugaragaraho amakosa nk’ayabaye ubwo bakiraga imikino ya FEASSA.

Huye ni umujyi umwe muri itatu y’u Rwanda izakira imikino ya Afurika ikinwa n’abakinnyi bakina imbere mu gihugu “CHAN 2016”.

Bamwe mu batembera n’abasura umujyi wa Huye, bavuga ko uhanyuze mu masaha y’ijoro kimwe na mu gitondo uzindutse biragoranye kubona aho ufatira amafunguro.

Muri macye abazi neza uyu mujyi bemeza ko ari umujyi abikorera bakinga kare bagafungura batinze.

Nk’uko ingengabihe ibigaragaza imikino ya CHAN izatangira guhera tariki 16 Mutarama 2015.

Mu nama yahuje abayobozi b’akarere, abikorera, abanyamaresitora, abanyamahoteli ndetse n’izindi nzego zaba iz’umutekano n’iz’ubuzima, abikorera bo mu karere ka Huye bagaragje ko bari gutegura neza ibikorwa byabo ndetse barushaho kunoza serivise batanga.

Bemeye ko ubwo bakiraga imikino ya FEASSA (imikino yahuje abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bo mu bihugu bigize umuryango w’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba) bagarayeho amakosa yo gutanga serivise zitanoze.

Umwe yagize ati “FEASSA yaje itunguranye, twari tumenyereye isoko risanzwe, (…) ariko CHAN yo tumaze igihe tuyitegura, turabizeza ko bizagenda neza, kuko twabonye isomo twakira FEASSA”

Ikindi cyivugwa nk’ikosa cyagaragaye mu kwakira imikino ya FESSA, ni imbogamizi y’ururimi, aho abanyamahanga bageraga ahantu bakeneye serivise ntibabashe kumvikana n’abagombaga kuyibaha.

Ubuyobozi bw’akarere bwafashe ingamba

Mutwarasibo Cyprien Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Huye, avuga ko bagiye gukora igenzura mu bigo ndetse n’amahoteli harebwa abashoboye kwakira abakiliya, na ho abatabishoboye ntibahabwe ubwo burenganzira, kandi ngo bagiye kuvugurura imitangirwe ya serivise.

Yagize ati “Turatangira kureba ibyo bagomba kunoza, cyane cyane gutanga serivise nziza, isuku, itumanaho n’ibindi bizatuma tubasha kwakira neza abazitabira imikino ya CHAN.”

By’umwihariko ku kibazo cy’ururimi rutuma abanyamahanga batumvikana na bamwe mu batanga serivise mu mjyi wa Huye, Mutwarasibo yavuze ko mu Ugushyingo amakipe azaba ari Huye namara kumenyekana bazatangira gutegura abazabasha kumvikana na bo, hifashishijwe abanyeshuri.

Iyi imikino ya CHAN yitezweho inyungu nyinshi haba ku ruhande rw’akarere ka Huye ndetse no ku ruhande rw’abikorera.

Prudence Kwizera, IGIHE

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager