fév
16
2016

Huye: Bifuza ko hafatwa ingamba kuri ruswa ikabije mu Nkiko

Ubwo hatangizwaga icyumweru cyo guhashya ruswa mu Nkiko, kuri uyu wa mbere taliki ya 15 Gashyantare 2016, bamwe mu baturage bo mu karere ka Huye bagaragaje ko mu Nkiko zo mu Rwanda hakigaragara ruswa ikabije, aho ubutabera buhabwa abifite, bifuza ko iki kibazo cyafatirwa ingamba zihariye kigacika burundu.

Hagamijwe guca burundu iyi ruswa ivugwa mu Nkiko, Urukiko rw’Ikirenga rwateguye icyumweru ngarukamwaka cyahariwe  kurwanya ruswa mu nkiko, aho kuri uyu wa mbere, hatangiye ibiganiro kubatanga serivise z’ubutabera n’abazihabwa.

Mu gutangiza iki cyumweru mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye hatangiye ibiganiro bigamije kurwanya Ruswa, aho bizakomereza no hanze y’urukiko ahahurira abantu benshi.

Bamwe mu baturage twasanze ku rukiko rwisumbuye rwa Huye baje gusaba serivise z’ubutabera, babwiye IGIHE ko hakwiye ingamba zihariye kugira ngo ruswa icike mu nkiko zo mu Rwanda.

Claudine Mukashyaka yagize ati “Maze imyaka itanu nsiragira mu Nkiko kubera isambu nanyazwe, nta mwanzuro urafatwa, abo tuburana ni abakire bagenda batanga za ruswa, ku buryo iyo mbonye Umucamanza mpita mubonamo Ruswa, buriya n’iyi nama numvaga ntayumva, kuko ibyo bavuga biri ku rurimi ntibiri ku mutima”.

Everyne Nyirahabimana nawe yagize ati “Mu nkiko ruswa ibamo, kuko naburanye n’umuganga, ariko uburyo urubanza rwaciwe n’amagambo nagendaga mbwirwa mbere ngo ‘mbese naretse izo manza’, byanyeretse ko yatanze Ruswa, kuko natsinzwe mubintu bitumvikana”.

Perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Huye, Maurice Mbishibishi,  avuga ko usibye ibiganiro bizatangwa muri iki cyumweru, hari n’umwihariko wo gushyira ingufu mu guca imanza zifitanye isano na ruswa.

Mbishibishi ati “Twiteze ko muri iki cyumweru tuzakuramo umusaruro ufatika mu kurandura Ruswa, tugendeye ku nsanganya matsiko yatanzwe n’urukiko rw’ikirenga, kuko haba ku  ruhande rw’utanga ruswa n’uyakira, ikibazo ni imyumvire”.

Urukiko rw’ikirenga rutangaza ko kuva mu mwaka wa 2005 kugeza 2015, abacamanza n’abakozi bo mu Nkiko 32 bahanwe bazira ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano nayo.

Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane, ishami ry’u Rwanda, (Transparency International Rwanda), bushyirwa ahagaragara muri Kanama 2015, bugaragaza ko mu nkiko zo mu Rwanda, ruswa iri hejuru ugereranyije n’izindi nzego.

Iki cyumweru cyo kurwanya ruswa mu Nkiko cyatangiye kuri uyu wa 15 Gashyantre, biteganyijwe ko kizasozwa kuya 19 Gashyantare 2016.

Ibiganiro mbwirwaruhame bizatangwa muri iki cyumweru bizibanda ku Nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “ Amagana Ruswa wubake u Rwanda ruzira akarengane”.

Prudence Kwizera, IGIHE Ltd 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager