déc
27
2015

Huye: Minisitiri Busingye yashimye intambwe imaze guterwa n’abagizwe imfubyi na Jenoside

Minisitiri w’ubutabera, akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye, avuga ko yishimira intambwe imaze guterwa n’abagizwe imfubyi na Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko bahisemo kureka guheranwa n’amateka mabi, ahubwo bashyira ingufu mu kwiyubaka bakora ibikorwa bibateza imbere ubwabo, n’igihugu cyabo.

Ibi Minisitiri Busingye yagarutse ku mibereho y’uru rubyiruko n’ibikorwa byarwo, mu gikorwa cyakozwe n’abakozi ba Minisiteri y’ubutabera (Minijust) kuri uyu wa 24 Ukuboza 2015, cyo gusura no gusangira Noheli na Bonane n’urubyiruko rugizwe n’abasore n’inkumi 31 batuye mu murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, bagizwe imfubyi na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abakobwa 18 n’abahungu 13 bagizwe imfubyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri ubu bacumbitse mu rugo bubakiwe mu murenge wa Ngoma mukarere ka Huye, aho kuva mu mwaka wa 2009 bafashwa mu mibereho na Minisiteri y’ubutabera ndetse n’akarere ka Huye.

Muri iki gikorwa abakozi ba Minijust, basuye urugo rutuyemo abasore n’inkumi bibumbiye hamwe muri “Club Urumuri”, baganira nabo ku mibereho yabo ndetse n’ibibazo bafite muri iki gihe bibazitira mu mikorere yabo, nyuma bakomereza ku gikorwa cyo gusangira bizihiza iminsi mikuru ya Noheli na bonane.

Minisitiri Busingye yavuze ko n’ubwo Jenoside yabagize imfubyi bakiri bato cyane, ubu bamaze kuba bakuru, yishimira ko bamaze kuba abantu bikemurira ibibazo, kandi bafite icyerekezo.

Yagize ati “Ikindi dukwiye kwishimira ni uko muriho, muri bakuru, mu bibazo numvishe mufite, bitandukanye cyane n’ibyo mu myaka icumi ishize, (…) iyo bigeze nkaho turishima cyane, kuko abantu 67 kuba ahantu hamwe hagashira imyaka irenga icumi, mugakura ni ikintu gikomeye cyane”.

Nyuma yo gushima uburyo Leta ibitaho ikabafasha mu bibazo bitandukanye bafite, abagize “Club Urumuri” baboneyeho kongera gusaba inzego zibishinzwe gukurikirana ikibazo cy’imanza z’imitungo yabo yangijwe mu gihe cya Jenoside.

Cyprien Simpunga ubahagarariye ati “Nyakubahwa Minisitiri, turacyafite ikibazo cy’abatarishyurwa imitungo yabo yangijwe muri Jenoside, kandi muri twe hari abafite amarangiza rubanza, ariko hakabura kashe mpuruza”

Mubindi bibazo uru rubyiruko rwagaragarije Minisitiri w’ubutabera, harimo kuba hari abarwara bakabura uburyo bwo kwivuza, abatsindwa amasomo muri Kaminuza bakabura amafaranga yo kwishyura ngo bakomeze kwiga isomo batsinzwe, ndetse n’abasore bashaka gushinga urugo bakabura inkwano.

Ibi bibazo byose, Minisitiri w’ubutabera yabijeje ko bazafashwa bigakemuka, kuko boroshye cyane ugereranyije n’ibyo bari bafite mu gihe cyashize, ariko abasaba gukomeza kurangwa n’ibikorwa byiza kandi byubaka, bakaba intangarugero aho batuye.

“Club Urumuri”, yashinzwe mu mwaka wa 2003 igizwe n’abana batagiraga aho baba, nyuma yo kugirwa imfubyi na Jenoside yakorewe Abatutsi.

N’ubwo iyi Club yatangiye igizwe n’abana 67, bamwe muribo bamaze kubaka ingo zabo ndetse banateye imbere, abagera kuri 31 basigaye bakiri urubyiruko nabo bagaragaza icyizere cy’ejo hazaza heza.

Muri aba 31 harimo umwe warangije kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s), naho 10 barangije kwiga icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (bachelor’s degree), abandi 15 biga muri Kaminuza y’u Rwanda, mu gihe batatu biga mu mashuri yisumbuye, naho abandi babiri bakiga mu mashuri y’imyuga.

Prudence Kwizera, IGIHE Ltd 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager