déc
13
2015

Huye: NAEB yagiriye inama abahinzi ba Kawa ku kibazo cy’ibiciro bahora bibaza

Nyuma y’igihe kirekire, bamwe mu bahinzi ba Kawa bavuga ko igiciro bagurirwaho n’inganda ziyitunganya kidahuye nagato n’ingufu batakaza bayitaho, ubuyobozi bw’ikigo cy’ikigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere umusaruro w'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi byoherezwa mu mahanga (NAEB), gitangaza ko  kongera umusaruro aribyo bizakemura iki kibazo, kuko bagendera ku biciro biba byashyizweho ku rwego mpuzamahanga.

Ubwo bamwe mu bahinzi ba kawa bo mu karere ka Huye bibumbiye hamwe mu makoperative  bahabwaga inkunga n’uruganda “Huye Mountain Cofee”, ndetse bishimira n’ibyo bamaze kugeraho, iki kibazo cy’ibiciro cyongeye kugarukwaho.

Umuhinzi wa Kawa uhagarariye bagenzi be, witwa Maniraguha Noel yagize ati “turacyafite ikibazo cy’igiciro tugurirwaho, ubu ntiwagurisha ikilo kimwe cya kawa ngo uguremo ikilo cy’ibishyimbo byo kurya, kandi turavunika cyane (…) twibaza impamvu nanubu bitaracyemuka, ngo  tugurirwe ku giciro cyiza, kandi duhora twumva ngo Kawa y’ u Rwanda ni iya mbere ku isi”.

Umuyobozi muri NAEB, ushinzwe urwego rwita ku ikawa, Dr. Celestin Gatarayiha, avuga ibiciro bagenderaho biba byashyizweho ku rwego mpuzamahanga, u Rwanda ntacyo rwabihinduraho.

Dr. Gatarayiha agira inama abahinzi ko ikizakemura ikibazo cy’ibiciro bahora bibaza, ari ukongera umusaruro wa Kawa n’ubwiza bwayo, bayitaho kandi bakayifata neza bigatuma basarura itubutse, bagurisha bakabona amafaranga menshi.

Yagize ati “Sitwe tugena ibiciro bya Kawa, kuko natwe tugendera kubiri ku rwego mpuzamahanga, ahubwo ikizabikemura, ni ukwita cyane kuri Kawa, igatanga umusaruro mwinshi, (…) niba igiti cyera ibilo bibiri kikera bitanu, ubwo abahinzi bazabona amafaranga menshi, kawa ibateze imbere, ariko bakwiye kumva ko ibiciro tugenderaho ari ibiba biri ku rwego mpuzamahanga”

Mu rwego rwo kurushaho kwiteza imbere no gukorera hamwe, abahinzi ba kawa bo mirenge itandukanye igize akarere ka Huye, bahisemo kwibumbira hamwe mu matsinda yo kuzigama kugira ngo amafaranga bakuramo mu musaruro n’ubwo bayita macye, azabagirire akamaro.

Umuyobozi w’uruganda rutunganya umusaruro wa Kawa Huye Mauntain Cofee, David Rubanzangabo, mu gikorwa yateguye cyo gutera inkunga aya matsinda y’abahinzi, kuri uyu wa 09 Ukuboza 2015, yabashyikirije inkunga y’amafaranga n’ibikoresho bibafasha kwita kuri Kawa.

Amatsinda 27 y’abahinzi ba kawa bagera ku 1800 yashyikirijwe sheiki z’amafaranga n’ibikoresho, byose bifite agaciro ka Miliyoni zisaga zigera ku munani.

Mu bindi abahinzi ba Kawa bagiriweho inama bizabafasha gukemura ikibazo cy’igiciro, ni uko bagira umuco wo kunywa Kawa, ntibumve ko bazayihinga ikagurishwa mu mahanga gusa.

Prudence Kwizera, IGIHE 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager