sep
03
2015

Icyo ubuyobozi buteganyiriza abifuza kureka uburaya

Bamwe mu bakobwa bakiri mu buraya bavuga ko batishimiye kuguma muri ubwo buzima no guhabwa akato. Murangira Bosco, umukozi muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF), asobanura ko iyi minisiteri yateguye gahunda mu rwego rwo gufasha abemera kuva mu buraya. Abafite ubushake ariko badafite amikoro, bishyira hamwe, bagahugurwa, bagafashwa mu gutegura imishinga ijyanye n’ibyo bashobora gukora. Amafaranga anyuzwa muri za SACCO (Savings and Credit Co-operative).

Inkuru irambuye na Olivier Habimana, Radio & TV10 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 
Durée: 
00:02:24

Partager