jui
26
2021

Imibare y’abandura iracyari hejuru: Ibyashingiweho hongerwa ‘Guma mu Rugo’

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko mu gihe cy’iminsi icumi abatuye mu Mujyi wa Kigali n’uturere umunani bari muri gahunda ya Guma mu Rugo, byagaragaye ko icyorezo cya Covid-19, kiri mu baturage ku buryo buteye impungenge ari nayo mpamvu hafashwe icyemezo cyo kongeraho iminsi itanu.

 

Ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel, nyuma y’uko kuri iki Cyumweru tariki 25 Nyakanga 2021, hashyizweho amabwiriza mashya yagennye ko iminsi 10 yari yashyiriweho Umujyi wa Kigali n’uturere umunani yongererwa.

Guverinoma yafashe icyemezo cyo kongeraho iminsi itanu nyuma y’ubusesenguzi bwakozwe n’inzego zishinzwe ubuzima ku bufatanye n’izishinzwe iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Kuva ku wa 17 Nyakanga hashyizweho ingamba nshya zirimo guma mu rugo, Minisiteri y’Ubuzima yashyizeho igikorwa cyo gupima ku bwinshi abaturage bo mu tugari 161 twakorewemo isuzuma mu Mujyi wa Kigali.

Minisitiri Dr Ngamije ati “Hari utugari twagaragaye ko nibura 5-10% by’abantu basuzumwe bari bafite ubwandu. Icyo cyari igipimo kitwereka ko Covid-19 ihari.”

Yakomeje agira ati “Iyi mibare niyo twashingiyeho twongeraho iminsi itanu ya Guma mu Rugo, muri Gasabo urebeye hamwe utugari twose twasanze bari kuri 5.6% nyuma y’icyumweru abantu bari mu rugo. Icyavuyemo ni uko twavuye kuri uwo mubare tugera kuri 4.4%.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko imiryango yari yatoranyijwe ngo yitabire ibikorwa byo gupimwa mu Mujyi wa Kigali, yitabiriye ku bwinshi ndetse hagiye haboneka n’abatari bahamagawe.

Tariki 17-18 Nyakanga hapimwe abantu 30,423 mu tugari 45 two mu Mujyi wa Kigali, aho abantu 1810 bari baranduye Covid-19, ni ukuvuga ko ijanisha ku bandura hari utugari tubiri twari dufite hejuru ya 10% mu gihe utugari dusigaye 43 twari turi hagati ya 4.8-9.9%.

Tariki 23 Nyakanga hafashwe ibindi bipimo 35,828 mu tugari 45, aho abanduye babonetse ari 1472 mu gihe ijanisha ku bandura ryari ku 10% mu tugari tubiri. Utugari 10 twasanzwe dufite ijanisha riri hagati ya 5%-9.9%, mu gihe utundi tugari 18 twari dufite hagati ya 3%-4.9% naho utundi tugari 15 twari dufite munsi ya 3%.

Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko hari icyizere ko mu minsi itanu yongeweho imibare izaba yamanutse ahanini hagendewe ku minsi icumi irangiye.

Ati “Twe turumva ko muri iyi minsi itanu iri imbere imibare yongera kumanuka, kandi tunahereye kuri iyi ishize, urebye ukuntu ikarita yari imeze ntabwo ariko bimeze uyu munsi.”

Yakomeje agira ati “Abantu batubahirije amabwiriza birumvikana, ugasanga abantu guma mu rugo yahindutse ubusabane mu Isibo, ugasanga abantu birirwa bakina amakarita mu Isibo, baricaye batambaye agapfukamunwa, ari benshi […] ubwo rero iyo ntabwo ari Guma mu Rugo. Abatazabyubahiriza nibo bazatugumisha mu bibazo.”

Dr Ngamije yavuze ko Guma mu rugo yongerewe kubera ko hari ahari uduce abantu bacyandura ku bwinshi

Minisitiri Dr Ngamije agaragaje ko mu turere 8 turi muri Guma mu Rugo Rwamagana, Kamonyi, Burera na Nyagatare ari two tuza ku isonga mu kugira abantu benshi banduye Covid-19, aho bari ku kigero cya 5%.

Yakomeje agira ati “Nka Rubavu imibare twari dufite mbere yari iri hejuru ariko ubu yaragabanyutse, ubu rero iyi minsi itanu twizeye ko iradufasha kugira ngo no mu tundi turere, imibare ibe yagabanyutse. Twifuza ko nibura bose bazaba bageze munsi ya 3%, kuko icyo gihe biba bigeze ku mibare itabangamira inzego z’ubuzima.”

Uko ibipimo byafashwe mu turere

Mu Karere ka Rwamagana, abari bateganyijwe gupimwa ni 21 504, mu gihe abapimwe ari 21 524, abanduye ni 1 275 bari ku ijanisha 5.9%. Muri Kamonyi abari gupimwa ni 23 359, abapimwe ni 23 365, abanduye 1 302, bakaba bari ku ijanisha rya 5.65.

I Burera abari gupimwa ni 23 090, abapimwe ni 17 840, abanduye ni 963, bakaba bari ku ijanisha rya 5.4%. Muri Nyagatare abari gupimwa ni 31 959, abapimwe ni 32 442, abanduye 1 668, bari ku ijanisha rya 5.1%.

Mu Karere ka Gicumbi, abagombaga gupimwa ni 27 140, abapimwe ni 26 256, abanduye ni 1 108, ijanisha ni 4.2% mu gihe muri Musanze, abagombaga gupimwa ari 26 264, abapimwe ni 17 679, abanduye ni 701, ijanisha rya 4.0% .

Mu Karere ka Rutsiro, abagombaga gupimwa ni 22 272, abapimwe ni22 518, abanduye 622, ijanisha 2.8% naho mu Karere ka Rubavu, abagombaga gupimwa 27 692, abapimwe 27 331, abanduye 461, ijanisha 1.7%.

*Delta iracyari ikibazo gikomeye…*

Minisitiri Dr Ngamije yagaragaje ko mu Rwanda kuri ubu hari ubwoko butandatu bwa Coronavirus harimo izizwi zirimo na Delta ndetse n’indi virusi kugeza ubu itazwi nk’uko bigaragara mu bipimo byafashwe.

Ni ukuvuga ko umuntu wagiye apimwa Covid-19, nyuma harongeraga hagafatwa ibipimo byo kureba ubwoko bwa virusi yasanganywe.

Mu bipimo byafashwe tariki ya 17 na 18 Nyakanga, basanze hari abantu 137 banduye Delta Variant, aho yari yihariye 56,6%.

Minisitiri Dr Ngamije ati “Ubu Delta niyo iri gusumba n’izindi virusi zose zimaze kuboneka hirya no hino mu Isi, abantu benshi barwaye ubu ngubu hejuru ya 50% ni Delta bafite. Yaturutse mu Buhinde ariko kubera urujya n’uruza rw’abantu, indege zakomeje kugenda, nta cyatangaza ko ikwirakwira ku Isi hose.”

Yakomeje agira ati “Ikigomba gukorwa ni uguhangana nayo, abarwaye tubavuze, abazahazwa nayo turebe uburyo bwo kubitaho kurushaho. Abantu bagire uruhare mu gutuma iyi mibare itabasha kuzamuka.”

Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko uko imibare izagenda igabanyuka, Delta izakomeza kuba ariyo yiganje mu zindi virusi ariko hari icyizere ko imibare izagenda igabanyuka.

Ku rundi ruhande ariko hari indi mirenge yo mu turere tutashyizwe muri guma mu rugo, aho imibare y’abandura iri kugenda izamuka nko muri Muhanga na Kayonza.

Ni ibintu Minisitiri Gatabazi avuga ko bishobora gutuma hafatwa icyemezo cyo gushyiraho guma mu rugo muri ibyo bice biri kugaragaramo ubwandu buri hejuru.

Ati “Ibyo biraza kudusaba gushyiraho ingamba zidasanzwe ariko nk’uko bisanzwe bikowa, nidusuzuma tugendeye ku bipimo bizaba byafashwe na Minisante muri iyi minsi ibiri yashize mu turere twose two mu gihugu.”

Yakomeje agira ati “Ibyo bipimo rero nibimara kuboneka birashoboka ko twajya dushyiraho guma mu rugo, itari iy’akarere kose, ibyo nabyo bikaba bisaba ko nabo babyumva kuko aba bagaragaye bagomba kuguma mu ngo iwabo kugira ngo batajya kwanduza abandi ariko bikanatuma urujya n’uruza rugabanyuka.”

Minisitiri Gatabazi yavuze kandi ko nk’uko bisanzwe bigenda mu gihe hashyizweho gahunda ya guma mu rugo, leta izakomeza kugoboka ab’amikoro make bagahabwa ibyo kubatunga muri iyi minsi itanu ndetse bikazakorwa no mu gihe hari ibindi bice byashyirwa muri guma mu rugo.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko abaturage bazakomeza gufashwa kubona ibiribwa muri iyi minsi yongerewe kuri Guma mu Rugo

Langues: 
Thématiques: 

Partager