mar
16
2016

Imyanzuro y'umwiherero wa 13 w'abayobozi

Kuva kw'itariki ya 12 kugeza ku ya 14 Werurwe 2016, mu karere ka Gatsibo, muri RDF Combat Training Center-Gabiro, habereye umwiherero wa 13 w'abayobozi wari ufite insanganyamatsiko igira iti:" Duharanire guteza imbere iby'iwacu". Uyu mwiherero wari uyobowe n'umukuru w'igihugu Paul Kagame wageze ku myanzuro 14, ikurikira, nyuma yo kungurana ibitekerezo:
-Gukaza ingamba zo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'imyanzuro ifatirwa mu mwiherero w'abayobozi, inama y'igihugu y'umushyikirano no mu zindi nama nkuru zifatirwamo ibyemezo kugira ngo imyanzuro yose iba yafashwe ijye ishyirwa mu bikorwa neza kandi ku gihe
-gushyira imbaraga mu kugaruza umutungo wa leta wanyurujwe no kurwanya ruswa iyo ari yo yose, kandi mu byiciro byose
-kunoza uburyo bwo kwegeranya ibimenyetso ku cyaha cya ruswa n'ibindi byaha, kandi igihe cyose habonetse amakuru ajyanye na ruswa, inzegoo zose zibishinzwe zikihutira gufata ibyemezo bikwiye byo mu rwego rw'akazi no kubikurikirana mu nkiko, kandi abatanga amakuru bakarushaho kurengerwa no kubishishikarizwa
-kugabanya ku buryo bugaragara ingendo z'akkazi zikorerwa mu bihugu byo hanze hagasigara izifitiye akamaro igihugu, kandi bishoboa hakajya hakoreshwa gusa abahagarariye u Rwanda mu mahanga
-kwihutisha ibikorwa bigenda gahoro byo mu cyerekezo 2020, gahunda y'imbaturabukungu ya kabiri(EDPRS2) na gahunda ya Guverinoma y'imyaka irindwi( 7YGP), kugira ngo byubahirize ingengabihe yagenwe kandi birusheho gutanga umusaruro
-kunoza itangwa rya serivisi zihabwa abaturage mu nzego zose za leta n'iz'abikorera hifashishijwe ikoranabuhanga( Online services), nka Rwanda Online, kandi abaturage bakarushaho gusobanurirwa uko rikoreshwa
-kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zifasha abahinzi n'aborozi kubonera ifumbire n'imbuto ku gihe hanashyirwa imbaraga mu gushyiraho gahunda zo gutuburira imbuto z'indobanure no gukorera ifumbire mu gihugu, no kubunganira mu buryo buhoraho mu gucunga amazi n'ibikoresho byo kuhira mu byanya byatunganyijwe( big irrigation schemes) kugira ngo hongerwe umusaruro ku buryo bugaragara
-gushyira mu bikorwa ku buryo buhamye amasezerano hagati y'abahinzi-borozi n'abanyenganda agamije kongera umusaruro no kuwugemurira inganda kugira ngo zongere ubushobozi bwazo( operation capacity).
-guhindura imyumvire(mindset) y'abanyarwanda kugira ngo turusheho gukunda no gukoresha ibikorerwa mu Rwanda no gushyiraho uburyo bwo gukurikirana uko bishyirwa mu bikorwa
-Guteza imbere ku buryo bwihariye, inganda zongerera agaciro ibiboneka mu Rwanda; ibiti, amata, impu, amabuye, n'inganda zikora imyenda n'inkweto
-gutangiza gahunda yo korohereza abanyarwanda kuzigama no kwiteganyiriza mu buryo burambye( long term serving scheme) no kongera ubushobozi bwa BRD kugira ngo irusheho gushyigikira inganda
-gukaza umurego mu gushyira mu bikorwa ingamba zo kubungabunga uburenganzira bw'abana n'izo guca ikibazo cy'imirire mibi yabo, gukumira impamvu zituma abana bajya mu mihanda cyangwa bata amashuri, no guca burundu icuruzwa ry'abantu
-gukurikirana abantu bose barebera bakanahishira abahohotera abana, cyane cyane abayobozi, no guhana ababyeyi batita ku bana babo
-kwihutisha iyubakwaa rya Laboratoire y'igihugu ipima ibya DNA n'ibindi bifitanye isano nayo(Rwanda Forensic Laboratory) kugira ngo itangire gukora.

Adeline Umutoni, Isango Star

Langues: 
Genre journalistique: 

Partager