mai
19
2016

Imyigaragambyo y’abahinzi mu karere ka Ngoma

Abaturage bakabakaba ibihumbi bibiri bakora imirimo yo gucukura amaterasi y’indinganire mu murenge wa Remara akarere ka Ngoma ho mu burasirazuba bw’u Rwanda, kuri uyu wagatatu bazindukiye mu myigaragambyo basaba ko bishyurwa amafaranga yabo bakoreye. Ni nyuma yaho bari bamaze amezi agera kuri atatu badahembwa.

Ubuyobozi bw’umushinga wa Minisiteri y’ubuhinzi (MINAGRI) mu karere ka Ngoma witwa RSSP-LWH ari nawo ucukuza amaterasi bwatangaje ko icyatumye aba baturage batinda kwishyurwa aruko amafaranga yayobye ntazire igihe, gusa ngo bitarenze kuri uyu wa kane abaturage baraba bishyuwe amafaranga yabo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu aba baturage babyutse nk’ibisanzwe bajya gukora amaterasi mumurenge wa Remera mumirima yaho nkuko bisanzwe gusa ngo mumpera z’icyumweru gishize bakaba bari barijejwe n’umuyobozi w’umurenge wa Remera ko amafaranga yabo bayabona uri uyu wagatatu gusa ntibayabonye nkuko bari bayiteze. Aba baturage ubwo bari berekeje kubiro by’umurenge wa Remera bahagaritswe n’inzego z’umutekano kuko bakoraga imyigaragambyo itemewe hanyuma bicara hamwe mugashyamba k’inturusu hafi y’umunada w’igitaka kuko basatira kaburimbo nuko abayobozi baraza bumva ikibazo cyabo.

Aba baturage tuganira batubwiye ko bahisemo gukora imyigaragambyo nkuko babyise bavuga ko ngo ariyo nzira yarisigaye ngo kuko babayeho nabi kandi bakaba bamaze igihe babeshywa kwishyurwa.

Ngango Augustin uhagarariye umushinga wa MINAGRI witwa RSSP-LWH mukarere ka Ngoma yatubwiye ko iki kibazo cyatewe nuko amafaranga y’abaturage yayobye ngo kubera ko bari batanze ama konte nabi gusa ariko aravuga ko amafaranga ubu yasohotse abaturage bakaba bari buyahabwe kuri uyu wa kane.

Aba baturage bamaze imyaka igera kuri ibiri bakorana n’iki kigo kandi ngo ubusanzwe bahembwaga neza.

Elia Byukusenge, Radio Isango Star 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager