avr
26
2016

Ingurane k’urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo irabyazwa umusaruro

Abaturage bimuwe ahagomba gukorerwa imirimo yo kubaka urugomero rw’amashanyarazi k’umupaka wa Rusumo uhuza u Rwanda na Tanzania baravuga ko batangiye kubyaza umusaruro ingurane bahawe na cyane ko bavuga ko banyuzwe n’uburyo babariwe ubu ngo bakaba  baratangiye kwiteza imbere mumishinga bahisemo gukora irimo ubworozi, ubucuruzi n’ibindi. Gusa uyu mushinga wabimuye n’ubundi ngo ufite gahunda yo kubongera andi mafaranga arenze kungurane bahawe aya akaba ari mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere.

Nyuma y’igihe kirekire havugwa umushinga wo kukura amashanyarazi mu isumo rya Rusumo nikumupaka wa Rusumo uhuza u Rwanda n’igihugu cya Tanzania ariko aya mazi akaba anafitweho uruhare n’igihugu cy’uburundi ibikorwa byo gukora iyi mirimo birenda gutangira ndetse n’abagomba kwimurwa ahazakorerwa iyi mirimo bamaze kubarirwa bahabwa n’ingurane zabo. Bose uko bamaze kuzihabwa ubu baravuga ko batangiye kwiteza imbere nambere yuko uru rugomero rwubakwa ngo kuko bamaze kubaka amazu meza, abandi bajya mubworozi n’ibindi. Nkuko bamwe muribo twaganiriye babivuga ngo babariwe kugiciro cyirenze igisanzwe ngo kuko metero kare imwe yabariwe kubihumbi bine by’amanyarwanda mugihe ngo ubusanzwe ari amafaranga igihumbi ikindi ngo hari nadi mafaranga bagiye guhabwa yiyongera kungurane ibi byose ngo bikaba bizakomeza kubafasha kwiteza imbere.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukandarikanguye Gerardine arashima aba baturage ko bakoresheje neza ingurane bahawe kandi akaba abasaba gukomeza kukora bashishikaye bivana mubukene.

John Lee Pattinson umuyobozi w’uyu mushinga witwa Rusumo Falls Hydroelectric Project aravuga ko uretse no kuba warahaye ingurane ihagije kubatuye hano hari nandi mahirwe kuribo arimo no kuzabaha akazi.

Uyu mushinga wimuye aba baturage ugiye gukora urugomero rw’amashanyarazi k’umupaka wa Rusumo aho biteganyijweko imirimo yo kurwubaka izatangira mu kwa cyenda uyu mwaka akaba ari umushinga uhuriweho n’ibihugu bitatu aribyo u Burundi, Tanzania ndetse n’u Rwanda.

Elia Byukusenge, Radio Isango Star 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager