fév
25
2016

Inzara iratuma basuhuka mu ntara y’uburasirazuba

Mu turere dutandukanye tw’uburasirazuba bw’u Rwanda haravugwa inzara yibasiye abaturage kuburyo hari nabahisemo gusuhukira mubihugu bituranye n’u Rwanda. Bamwe mu baturage baganiriye na Radio Isango Star bavuga ko barumbije cyane kuburyo ntacyo bigeze babasha gusarura. Ubuyobozi bw’iyi ntara y’u Burasirazuba buravuga ko bwahagurukiye iki kibazo. Gusa ariko buragaya abahungiye mu bindi bihugu ngo bari bakwiye guhagarara gitore bagafataniyiriza hamwe nk’abandi banyarwanda hagashakwa igisubizo cy’iyi nzara.

Ni mu turere dutatu aritwo Ngoma, Kayonza na Kirehe ahavugwa cyane ikibazo cy’inzara yanateye benshi gusuhuka bamwe bakerekeza mubihugu bituranye n’u Rwanda kugirango bashakireyo amaramuko.

Hamwe muriho twasuye ni mukarere ka Kayonza mumurenge wa Rwinkwavu aho abahagaze gitwari bagahangana n’iyi nzara bavuga ko mu miryango yabatuye aha batangiye gusuhuka bajya gushaka imibereho muturere duturanye ndetse abandi bakaba bajya mugihugu cya Uganda nkuko aba baturage babivuga.

Inzego zibanze ziremeza aya makuru ko hari ingo zamaze gufunga imiryango y’amazu yabo . Uyu ni Niyotwagira Reveriyani Umuyobozi w’umudugudu wa Byimana, mukagari ka nkondo, aremeza ko hamaze kubarurwa ingoi cumi zasuhutse kubera iki kibazo cy’amapfa.

Umuyobozi w’intara y’u Burasirazuba Madame Uwamaliya Odette aravuga ko iki kibazo gihangayikishije intara gusa ngo hakaba hagiye gushakwa ingamba ziramba.

Guverineri Uwamaliya arakomeza agaya abahungiye mubindi bihungu ngo bari bakwiye guhagarara gitoore bagafataniyiriza hamwe nk’abanyarwanda hagashakwa igisubizo cy’iyi nzara.

Ikikibazocy’amapfakikabacyugarijeabatuye mu mirenge ine y’akarere ka Kayonza ariyoRwinkwavu, Murama, Mwili na Kabare, akarere ka Kirehe mumirenge ya Nasho na Mpanga, hamwe n’akarere ka Ngoma mumurenge wa Rukumberi.

 Elia Byukusenge, Radio Isango Star 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager