nov
02
2015

Itegeko rishya ry’amatora rizongera ibyasabwaga umukandida ku mwanya wa Perezida

Komisiyo y’Imibereho Myiza y’Abaturage, Uburenganzira bwa Muntu n’ibibazo by’abaturage muri Sena yasuzumye umushinga w’itegeko rihindura kandi ryuzuza itegeko No 27/2010 ryo ku wa 19/06/2010 rigenga amatora nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu.Muri iri tegeko rishya, ushaka kuba umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu azajya asabwa kugaragaza imyirondoro ikubiyemo umwuga asanzwe akora ,aho atuye,n’imirimo yakoze.

Mu gusuzuma iri tegeko, ibisobanuro kuri ryo byatangwaga na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka ndetse n’umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Munyaneza Charles.

Nkuko byasobanuwe ibyasabwaga umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu itegeko rya 2010 byariyongereye.

Ubusanzwe umukandida wiyamamariza kuba umukuru w’Igihugu asabwa amazina ye yose ahwanye n’ari mu ndangamuntu ye; agomba kuba ari umukandida watanzwe n’umutwe wa politiki washinzwe ku buryo bukurikije amategeko cyangwa yatanzwe n’imitwe ya Politiki ishyize hamwe yajyiyeho mu buryo bukurikije amategeko, ashobora no kuba ari umukandida ku giti cye cyangwa ashyigikiwe n’imitwe ya Politiki myinshi.”

Agomba kandi kugaragaza imyirondoro ikubiyemo umwuga asanzwe akora ,aho atuye ,n’imirimo yakoze,amafoto abiri magufi y’amabara, fotokopi y’indangamuntu,fotokopi y’ikarita y’itora,ikimenyetso kimuranga gishyirwa ku rupapuro rw’itora.”

Ubusanzwe umwuga we n’aho atuye ndetse n’indi mirimo yakoze ntabwo byajyaga bibazwa uwiyamamarije kuba Perezida wa Repubulika.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora,Munyaneza Charles,avuga ko habaye impaka zikomeye ngo ibi byongerwemo.

Ati “Ibi twabitinzeho mu badepite bamwe bavuga bati ‘icyo umuntu yakoze si ngombwa abandi bavuga ko kwerekana icyo umuntu ushaka kuba Perezida wa Repubulika yakoze ari ngombwa biza kwemezwa gutya.’”

Kandidatire ku mwanya w’umukuru w’Igihugu itangwa n’umuntu ku giti cye mu nyandiko igashyikirizwa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, na yo igatanga icyemezo cy’iyakira,bigakorwa hasigaye nibura iminsi 30 ngo amatora akorwe.

Ibindi bikubiye muri iri tegeko harimo kuba itangazwa ry’iteka rya Perezida rihamagarira abaturage amatora rikorwa nibura hasigaye iminsi 90 ngo amatora abe, aho kuba 45 yari isanzwe.

Naho ku bijyanye na Referandumu ububasha bwo gutoresha Referandumu bushyirwaho n’iteka rya Perezida hashingiwe ku biteganywa n’itegeko Nshinga, rikagena umunsi w’itora rya referandumu n’icyo igamije.

Ibyavuye mu itora rya Referandumu rikubiyemo ingingo nshya aho gutangaza ibyavuye mu itora rya referandumu bikorwa mu gihe kitarenze iminsi itanu itora rirangiye mu gihe gutangaza burundu ibyavuye mu itora ari iminsi irindwi nyuma yo gutangaza ibyavuye mu itora by’agateganyo.

Impaka z’ibyavuye mu matora zikemurwa n’urukiko rw’ikirenga.

Iri tegeko ryanyuze mu Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite bararyemeza ,Komisiyo muri Sena yaryemeje,Igisigaye ni ukwemezwa n’inteko rusange ya Sena maze rikazasohoka mu Igazeti ya Leta.

IGIHE 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager