mai
26
2016

Karongi: Abaturage babonye akamaro k’akarima k’igikoni

Abaturage batuye mu murenge wa Mubuga mu karere ka Karongi barashimira Caritas Rwanda, mu mushinga wayo USAID Gimbuka kuruhare bagize mukubafasha kubona uturima tw’igikoni bikaba Byaratumye bazamura urwego rw’imibereho kubirebana n’imirire.

Bamwe muri abo baturage bari bafite imyumvire mibi kubirebana no kurya imboga, Gusa abo baturage barishimira intambwe bamaze gutera mukwiyubakira uturima tw’igikoni no gutegura imboga mw’ifunguro ryabo rya buri munsi ibi kandi ngo byahinduye imibereho yabo n’iyabana babo bati: “iyo turi gupima abana mu midugudu tubona hari icyahindutse kubera imboga zo muturima tw’igikoni kuri ubu ntitwarya ibiryo bitarimo imboga.”

Nizeyimana Abdoud umuyobozi w’ubuzima mu karere ka karongi asaba abaturage kubungabunga ibya gezweho kuko bitagomba kurangirana n’abaterankunga.

Ntakirutimana Jean  umuyobozi w’umushinga USAID Gimbuka akaba n’umukozi wa  caritas Rwanda ati: Nubwo imboga arinziza ariko sizo bagomba kurya gusa ikindi ngo zishobora no kubaha amafaranga.

Abaturage barasabwa kumenya  gutegura indyo yuzuye ifite ibyobaka umubiri , ibirinda irwara , ibitera imbaraga.

Uwiyera Julie, Radio Isangano Karongi

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager