mar
10
2016

Karongi : Aborozi b’amagweja barifuza ko ubwo bworozi bwakwirakwizwa mu karere hose

Aborozi b’amagweja bo mu karere ka Karongi barasaba ubuyobozi bw’ako karere ko bwabafasha gukangurira abandi baturage ubwo bworozi kuko ari ubworozi bwororoka vuba kandi bugatanga umusaruro.

Ubworozi bw’amagweja ntibwari busanzwe mu Rwanda. Igitekerezo cy’ubwo bworozi kikaba cyarazanywe na Perezida wa Republika ubwo yajyaga mu bihugu by’amahanga agasanga byarabateje imbere. Mu karere ka Karongi naho ubwo bworozi bwahageze mu mwaka w’ 2006 icyicaro kiri mu murenge wa Bwishyura.

Ntukanyagwe Jean Laurent ashinzwe ubukangurambaga mu bworozi bw’amagweja mu Karere ka Karongi na Rutsiro agira ati: “ubworozi bwacu buragenda neza ariko imbogamizi dufite nuko abaturage kugeza ubu batarunva neza iby’ubwo bworozi tugasaba ubuyozi ko bwadufasha kubikangurira abaturage.”

N’ubwo hari abaturage bataramenya iby’ubuhinzi bw’amagweja ariko hari abamaze kubwinjiramo bavuga ko ari ubworozi bwororoka vuba kandi bugatanga umusaruro.

 Mukankanika Marie Jeanne, ni umwe mu borozi b’amagweja, akaba anahagarariye koperative ihinga ibobere ikanorora amagweja agira ati: “abaturage nyoboye babanje kutabyunva kuko cyari igikorwa kidasanzwe ariko buke buke barabyunvise kuko kuri ubu hari n’abatangiye korora ku giti cyabo”.  Akomeza agira ati “ubworozi bw’amagweja ni bwiza kuko bworororoka vuba kandi bugatanga umusaruro”.

Umwe mu babaga muri koperative akaza kuyivamo ajya kwiyororera ku giti cye ati : “abaturanyi  baza kunsura bambaza impanvu nahisemo ubwo bworozi. Nabuhisemo kuko iyo mpinga ibobere nkorora n’amagweja izo bobere nzivanga n’indi myaka nk’ibishyimbo. Kuri ubu, ku kwezi mbona amafranga agera ku 70000.”

Abo bahinzi bifuza ko ubuyobozi bwabigiramo uruhare bakabishishikariza abaturage, bityo ubwo bworozi bugakwira mu karere hose.

Madame Bagwire Esperance, umuyobozi w’akarere ka Karongi w’ungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, yatangarije Radio Isangano ko ari mushya mu kazi nta makuru afite ahagije ariko ayizeza kuzasura aho uwo mushinga ukorera.

Ubworozi bw’amagweja bukozwe ku buryo bw’umwuga bwazamura ubukungu bwababukora ndetse bugatanga n’akazi kuri benshi.

 Uwiyera Julie, Radio Isangano

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager