fév
09
2016

Kayonza : abahinzi barinubira ko bahawe imbuto mbi y’ibigori

Bamwe_muri_aba_baturage_twabasanze_ku_isambu_iwabo_bagaragaza_agahinda_bafite_.jpg

Bamwe mu baturage bagaragaje ikibazo cyabo/Photo Elia Byukusenge

Abahinzi bo m’umurenge wa Kabarondo, akarere ka Kayonza m’u Burasirazuba bw’u Rwanda barinubira imbuto y’ibigori bagurishijwe na rwiyemezamirimo ushinzwe gukwirakwiza imbuto mu karere ka Kayonza aho bavuga ko iyi mbuto y’ibigori bahawe itera. Bavuga ko barumbije bikomeye. Aba baturage amakosa yose bayegeka k’ubuyobozi bw’umurenge wa Kabaraondo ngo kuko aribwo bwabategetse kugura iyi mbuto itareze. Gusa ariko ubuyobozi bw’umurenge wa Kabarondo buramaganira kure ibi bivugwa n’abaturage buvuga ko ikibazo cyabaye atari imbuto mbi ahubwo ngo byatewe n’izuba ryinshi ryatse rituma imyaka itamera.

Aba baturage batunzwe n’umwuga w’ubuhinzi mu murenge wa Kabarondo, akarere ka Kayonza, bavuga ko uyu mwuga ariwo ubatunze bivuze ko iyo barumbije baba bari mu kaga. Aba bahinzi ubwo Radio Isango Star yabasuraga mu mirima yabo y’ibigori, batambagije umunyamakuru mu mirima yabo bamwereka igihombo bahuye nacyo. Bamwe n’abahinze mu materasi gusa harimo n’abahinze mu bundi butaka busanzwe bararira ayo kwarika kubera igihombo bagize ariko byose bakabyereka k’ubuyobozi bw’umurenge wabo wa Kabarondo.

Ingaruka kuri aba baturage ngo ubu bugarijwe n’ubukene bukabije kubera iyi mbuto bahawe itamera.

Muhinkindi Marie Chantal, umukozi ushinzwe irangamimere n’inyandiko mpamo m’umurenge wa Kabarondo, mu izina ry’umuyobozi w’uyu murenge, akaba avuga ko ikibazo cyidakwiye kwitirirwa umurenge. Gusa ariko nanone akemera ko bafite inshingano zo gukurikirana itangwa ry’imbuto akaba arinaho ahera avuga ko ikibazo atari imbuto mbi ngo ahubwo byatewe n’izuba ryinshi ryatse ryica imyaka mumirima.

Muhinkindi akomeza avuga ko nk’ubuyobozi bagiye gukurikirana iki kibazo ngo kuko iyi arimyumvire mibi iri mubaturage.

 Elia Byukusenge, Radio Isango Star 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager