déc
06
2015

Kayonza : Abatuye Nkondo bahanganye n’inzara

Nyuma y’aho hari igice kimwe cy’umurenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza m’u Burasirazuba bw’u Rwanda cyibasiwe n’izuba  biza gutuma badahingira igihe bikanatuma bamwe basuhukira ahandi kujya gushaka imibereho, abatuye m’umudugudu wa Nkondo ya kabiri mu kagali ka Nkondo n’ubundi muri uyu murenge wa Rwinkwavu  bagabanye ibiribwa by’agaciro k’amafaranga asaga ibihumbi maganatanu bari barizigamiye bateganya ko byazabagoboka mugihe nkiki cy’inzara yugarije aka gace.  Ubuyobozi bw’umurenge wa Rwinkwavu buravuga ko uyu murenge wahuye n’ikibazo cy’izuba ryinshi bituma abaturage basonza, gusa bagashimira abatuye uyu mudugudu wa nkondo ya kabiri kuba bararebye kure hakiri kare.

Abatuye aka kagali ka Nkondo by’umwihariko muri uyu mudugudu wa nkondo ya kabiri bahuye n’ikibazo cy’izuba rikabije ryatumye badahingira igihe, ibi biza no gutuma bugarizwa n’inzara aho kugeza ubu hari bamwe bo muyindi midugudu no mubice by’umurenge wa Rwinkwavu muri rusange  basuhutse bajya gushaka imibereho.  Abo muri uyu mudugudu wa nkondo ya kabiri bo ntawigeze asuhuka kuko basa nkaho iki kibazo cy’inzara bakiteguye hakiri kare gusa byose bakabishimira umukuru w’umudugudu wabo Batibuka Laurent. Aba baturage mugihe bari bamaze kubona inzara itangiye kubugariza bagabanye ibiribwa biturutse mumafaranga bari barakusanyije mbere barayabika bateganya ko yazabagoboka mugihe nkiki. Ubwo bari barimo gufata ibi biribwa twabasanze badutangariza uko babyakiriye nuko bigiye kubafasha kunyura mubihe bibi.

Batibuka Laurent umukuru w’uyu mudugudu wa Nkondo ya kabiri aratubwira ibanga bakoresheje kugirango bahangane n’iki kibazo.

Umuyobozi w’akagali ka Nkondo Alice Mukamusabyemungu arasaba abturage ko bakwiye kwigira kuri uyu mudugudu nabo bakajya bizigamire kuko ariyo ntwaro.

Ubuyobozi bw’uyu murenge wa Rwinkwavu binyuze m’umukozi ushinzwe irangamimerere Bankundiye Philomene  buratangaza ko iki kibazo cy’inzara cyitari muri aka kagali ka Nkondo bitewe n’izuba ryinshi ryatse gusa ngo ariko nabo ntibicaye ubusa nk’abayobozi barigushaka icyo bakorera abandi batabashije kwirwanaho.

Bimwe mu biribwa aba baturage bagabanye birimo kawunga, ibishyimbo, ibigori, umuceri n’ibindi bitandukanye byose bifite agaciro k’amafaranga 526.450.

Elia Byukusenge, Radio Isango Star 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager