sep
03
2015

Kayonza : Ikibazo cy’ubutaka ku miryango y’abasigajwe inyuma n’amateka

abasangwa_butaka.jpg

Aloys Gonzague Ntwali

Abaturage bari mu miryango y’abasigajwe inyuma n’amateka batuye mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza ho mu ntara y’Uburasirazuba, bafite ikibazo cy’ubutaka.

Abasigajwe inyuma n’amateka bivugwa ko kuva kera bari batunzwe no kubumba ndetse no guhiga. Ubu ntibacyemererwa guhiga inyamaswa kugira ngo batangiza urusobe rw’ibinyabuzima mu mashyamba n’amapariki. Nta tegeko ryihariye ku basigajwe inyuma n’amateka. Bafatwa kimwe n’abandi baturage, kandi bafite uburenganzira kimwe n’abandi, nk’uko bisobanurwa n’umunyamategeko. Uko iki kibazo cy’ubutaka giteye, n’inzira abagifite banyuramo mu kugera ku butaka, ni muri iki kiganiro cyateguwe na Aloys Gonzague Ntwali wa Radio Izuba. 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 
Durée: 
00:05:18

Partager