avr
25
2016

Kibeho : Minisitiri w’Intebe yashimye ubutwari bw’abarokotse Jenoside banze guheranwa n’agahinda

Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Anastase Murekezi yashimye ibikorwa by’ubutwari bikomeje kuranga abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko kuba baranze guheranwa n’agahinda bagakora ibikorwa bibateza imbere, ndetse bakayoboka inzira y’ubumwe n’ubwiyunge bitanga icyizere ko u Rwanda rufite ejo hazaza heza.

Yabigarutseho kuwa gatandatu taliki ya 23 Mata 2016, ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu murenge wa Kibeho mu karere ka Nyaruguru, Kwibuka Kunshuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi, by’umwihariko bazirikana abiciwe muri uyu murenge.

Minisitiri w’intebe yagarutse ku butwari bukomeje kuranga abarokotse Jenoside avuga ko ari ibikorwa byiza Leta y’u Rwanda izahora ibashimira.

Yagize ati “Guverinoma y’u Rwanda irabashimira mwese abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko mwagize ubutwari budasanzwe, mwanze guheranwa n’agahinda n’intimba. Kuba mwarahisemo kubaho, kwiyubaka no kwigirira icyizere ndetse no kuyoboka inzira y’ubumwe n’ubwiyunge, ni igikorwa cy’ubutwari Leta y’u Rwanda izahora ibashimira”.

Minisitiri w’intebe kandi yavuze ko inzira nziza yo kwiyubaka no kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge ndetse no kwigirira icyizere abarokotse Jenoside bahisemo, ariyo n’abanyarwanda bose bahisemo kuko ariyo iganisha u Rwanda mu cyerekezo cyiza.

Ati “Inzira nziza yo kwiyubaka no kwigirira icyizere abarokotse Jenoside bahisemo, ninayo abanyarwanda twese twahisemo, tukaba tuyimazemo imyaka 22, ni inzira nziza, tuyikesha impanuro n’icyerekezo twahawe na Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda”.

Perezida wa Ibuka Jean Pierre Duzingizemungu nawe wifatanyije n’abanyakibeho kwibuka, yagarutse ku mibereho y’abarokotse Jenoside, by’umwihariko abatuye mu karere ka Nyaruguru, avuga ko bagenda biyubaka, ariko hari abagifite ibibazo byitandukanye bishingiye ku kuba Jenoside yarabasize iheruheru, asaba ko bashakirwa ubufasha bwihuse bukababera umusingi wo kwiteza imbere birinda guheranwa n’agahinda.

Duzingizemungu ati “Abarokotse Jenoside batuye mu karere ka Nyaruguru bagenda biyubaka, ariko hari abo Jenoside yashegeshe bikomeye kurusha abandi bakeneye ubufasha bwihariye”.

Perezida wa Ibuka yagaragaje ibibazo abarokotse Jenoside bafite n’ibyiciro bibarizwamo.

Jeana Pierre Duzingizemungu yavuze ko kugeza ubu mu karere ka Nyaruguru hari inshike za jenosude zigera kuri 87 zikeneye ubufasha bwihariye bwakunganira inkunga Leta ibagenera.

Yavuze ko kugeza ubu mu karere ka Nyaruguru habarizwa abapfakazi ba Jenoside 1 342 bakeneye ubufasha kuko abenshi bakunze kugira ikibazo cy’ihungabana kikibakomereye kandi nta mujyanama w’ihungabana ubaba hafi buri munsi.

Yakomeje avuga ko muri aka karere hakiri imanza za Gacaca zigera kuri 714 zitararangizwa, bikabangamira cyane abarokotse Jenoside.

Perezida wa Ibuka yakomeje avuga ko hari imiryango 1 004 yabaruwe mu mwaka wa 2012 ko ikeneye gusanirwa amazu yubakiwe mu mwaka w’1996, kuko ngo ashaje cyane, bamwe akaba yenda kubagwaho.

Dusingizemungu yagaragaje ko hari imiryango y’abarokotse Jenoside igera kuri 90 yabaruwe mu mwaka wa 2014 ko igomba kubakirwa inzu nshya.

Hagaragajwe ko gukemura ibi bibazo bishoboka

Perezida wa Ibuka Jean Pierre Duzingizemungu yavuze ko gukemura ibi bibazo byose bishoboka, ariko bisaba ingengo y’imari, kwinjizwa mubyihutirwa  n’umurava ndetse no gushyira mu gaciro by’abayobozi b’inzego z’ibanze.

Ati “Gukemura ibi bibazo byose birashoboka, birasaba ingengo y’imari yajya igenwa bikinjizwa mu byihutirwa, birasaba kandi umurava no gushyira mugaciro by’abayobozi b’ibanze kuko hari aho usanga bajenjetse cyangwa badashaka kugira icyo bakorera abarokotse Jenoside, niba nabo baba barasabitswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside ntabwo tubizi, ariko nicyo dutekereza”.

Perezida wa Ibuka yagarutse kukibazo cy’abarokotse Jenoside bagihohoterwa abandi bakicwa, avuga ko kugikemura bidasaba ingengo y’imari, ariko ikibitera kigomba gucika burundu ndetse n’amagambo avugwa kuri bene izo mpfu akajya avugwa habanje kuba ubushishozi.

Dusingizemungu yasoje avuga ko bafite icyizere ko ibi bibazo byose bizabonerwa umuti, icyizere avuga ko gishingiye kubufatanye bw’inzego zitandukanye buhora burushaho kunozwa.

Prudence Kwizera, IGIHE Ltd

 

Langues: 
Genre journalistique: 

Partager