jui
30
2015

Kiliziya Gatolika yemeye gusaba imbabazi ku bw’abayoboke bayo bakoze Jenoside

Umuvugizi wa Kiliziya Gatorika mu Rwanda aravuga ko biteguye gusaba imbabazi kubera abayoboke bayo bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, gusa ngo ni uburyo bwo kwitandukanya n’ikibi si ukucyishinja.

Nk’uko tubikesha Izuba rirashe, Musenyeri Smaragde Mbonyintege yavuze ibi nyuma y’uko uruhare rw’abayoboke ba Kiliziya Gatolika muri Jenoside yakorewe Abatutsi rwagarutsweho ubwo Perezida Kagame yakiraga Abasenyeri mu byumweru bibiri bishize.

Kiliziya Gatulika yemera ko hari abayoboke bayo bagize uruhare muri Jenoside yahitanye abasaga miliyoni mu mwaka wa 1994, ariko ikavuga ko atari yo yabatumye ku buryo byayitirirwa.

Icyakora Musenyeri Mobonyintege yemera ko bazasaba imbabazi mu rwego rwo kutishinja icyaha cya Jenoside.

Yagize ati “Kiliziya nk’umubyeyi izasaba imbabazi, yumvikanisha ko gusaba imbabazi ari uburyo bwo kwitandukanya n’ikibi, ariko ntabwo ari ukucyishinja. Tuzabisabira imbabazi kandi tunagaya ibyabaye. Ni ikintu twavuzeho kandi Kiliziya ntiyigeze ihakana ko yasaba imbabazi.”

Musenyeri Mobonyintege yavuze ko abantu bazakomeza gusobanurirwa iki gikorwa hanashakwa umwanya cyasohorerwamo.

Yakomeje avuga ko batazahwema gushyigikira ko abayoboke baryo bagize uruhare muri Jenoside bakurikiranwa n’amategeko.

Musenyeri Mbonyintege yavuze ko Kiliziya Gatorika yababajwe kuva kera na Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse igafata iya mbere mu bikorwa bigamije gusubiza agaciro n’ubumuntu abari barabwambuwe.

Bimwe mu byakozwe harimo inzira y’ubumwe n’ubwiyunge yabaye nyuma y’ Inkiko Gacaca, kuganira kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda na Ndi Umukirisitu, kandi ngo ni ibikorwa bigikomeje.

Harimo kandi gahunda yiswe Gacaca Nkirisitu yatangijwe na Padiri Ubald Rugirangoga wayoboraga Paruwasi ya Mushaka muri Diyoseze ya Cyangugu aho yahuje abarokotse Jenoside n’abayigizemo uruhare bagahura bagasabana imbabazi mu gikorwa kigikomeza cyashimwe na Leta y’u Rwanda.

Ikibazo cya Kiliziya Gatorika cyagiye kivugwa cyane, abarokotse Jenoside bakavuga ko hari bamwe mu bihayimana bagize uruhare rutandukanye mu iyicwa ry’ababo nk’abanze kubahisha, abanze kubafasha mu buryo butandukanye n’ibindi.

Umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside Dr Bizimana Jean Damascene yavuze ko iki gikorwa cyiza biteguye ko cyakorwa vuba abarokotse iyi Jenoside bakiriho.

Yavuze ko bidakwiye ko izi mbabazi zizasabwa abatarigeze bamenya nyabyo uruhare rw’abanyamadini muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Kiliziya Gatulika n’u Bufaransa ni byo byari byarinangiye

Mu gihe hibukwaga ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu, IBUKA, wavuze ko Kiliziya Gatolika yagize uruhare ruziguye mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside, kugeza icyo gihe hakaba hari hagitegerejwe igihe yazasabira imbabazi ku ruhare rwayo.

Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 20 abari abakozi muri Minisiteri y’Umutungo Kamere bazize Jenoside, Visi Perezida wa Ibuka, Egide Nkuranga, yavuze ko kugeza ubu igihugu cy’u Bufaransa na Kiliziya Gatulika, ari byo bitegerejwe gusaba imbabazi, ku ruhare bishinjwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Nkuranga yavuze ko amatorero cyane cyane Kiliziya Gaturika, afite inshingano zo gusubiza amaso inyuma bakareba amateka yabaranze muri Jenoside, kandi ngo agomba kumenya ko ari ikintu gikomeza, ntavuge ngo byakozwe na bariya byararangiye.

Yagize ati “Ubu rwose Kiliziya Gatulika yagombye kwicara ikareba uruhare rwayo, ikicara hasi kuko hari ingero nyinshi z’ibyaha bakoze, gusa igitangaza ni uko ubavuga bakavuga ngo wabibasiye, bagomba kumenya ko umuntu asiga icyimwirukankana ariko ntasiga ikikwirukamo.”

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager