nov
20
2015

Kirehe : haracyari ikibazo cy’isuku nke ku mubiri no mu ngo

Igenzura ry’isuku mu karere ka Kirehe m’u Burasirazuba bw’u Rwanda rirerekana ko hakiri ikibazo cy’isuku nke muri aka karere haba mu ngo ndetse no kumibiri y’abantu. Ubuyobozi bw’aka karere ka Kirehe buratangaza ko nubwo bagerageje kurwanya ikibazo cy’umwanda ngo inzira iracyari ndende kuko nabo ubwabo babona ko hakiri ibikwiriye gushyirwamo imbaraga. Babaturage bakaba basabwa gushyiramo ingufu bakumira umwanda.

Mu igenzura riherutse gukorwa  n’ababishinzwe barimo n’ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe ngo rirerekana ko hirya no hino muri aka karere hakigaragara ikibazo cy’umwanda haba kumubiri ndetse no mungo muri rusange. Ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe buzi neza iki kibazo gusa nubwo buvuga ko hari ibimaze gukorwa ngo inzira iracyari ndende nkuko bivugwa na Frank Mugabo umukozi w’akarere ka Kirehe ushinzwe isuku n’isukura.

Mugabo kandi aratanga na zimwe munama kubanya Kirehe ababwira ko isuku aringombwa by’umwihariko iyo k’umubiri w’umuntu yo ikaba ikwiye kwitabwaho cyane.

Iki kibazo cy’umwanda mubaturage cyakunze kugenda kigarukwaho kenshi n’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame munzinduko zitandukanye yagiye agirira muri iyi ntara y’u Burasirazuba gusa nubwo abayobozi munzego z’ibanze babihoza munshingano zabo ariko biracyagenda bigaragara hamwe na hamwe, ingaruka zibigaragaza zikaba ari amavunja ndetse ndetse n’izindi ndwara ziterwa n’umwanda wo k’umubiri.

Elia Byukusenge, Isango Star 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 
Durée: 
00:02:10

Partager