Jan
28
2016

Kirehe : Hari ibyifuzo by’abaturage bidahabwa agaciro

Abaturage bo mu kagari ka Nyabigega, m’u murenge wa Kirehe akarere ka Kirehe ho m’u Burasirazuba bw’u Rwanda,  barijujutira Ubuyobozi bwabo babushinja kunyuranya n’ibyifuzo byabo mubikorwa bibakorerwa. Ibi babivuze nyuma y’aho ubuyobozi butesheje agaciro ibyifuzo byabo butabagishije inama bugahindura ibyagombaga gukorwa n’amafaranga y’ubudehe aho bo bifuzaga  kwegerezwa Umuriro w’amashyanyarazi ndetse no korora amatungo magufi muri gahunda y’Ubudehe, ariko ubuyobozi bwo bukabyanga bukabaha ishuri ry’incuke naryo rigashyirwa mucyari ibiro by’akagali, gusa bidateye kabiri rigahita rihinduka nanone ibiro by’akagali nka mbere kugeza magingo aya.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kirehe, iki kibazo buragishinja ubuyobozi bwahabanje, bukizeza abaturage ko bitazongera kubaho.

Bitewe n’abayobozi aba baturage bo bita babi ngo babangamiye mubyifuzo byabo bigamije iterambere ryabo binyuze m’ubudehe,  Abaturage bo muri aka kagari ka Nyabigega, mu midugudu ya Gahuzamiryango, ka muhoza, ndetse na nyarurembo baravuga ko badindijwe mu iterambere n’ubuyobozi bwabo. Aba baturage baravuga ko ngo bari batekereje Imishinga irimo ijyanye no kwegerezwa ibikorwa by’iterambere birimo umuriro w’amasharazi ndetse no korora amatungo magufi, ariko ngo ubuyobozi bwaje kwirengagiza iki kifuzo cy’abaturage bwivanga mubyifuzo byabo kandi ubusanzwe ubuyobozi butanemerewe kwivanga mumikoresherezwe y’amafaranga y’ubudehe uretse kubagira inama gusa. Aha rero bikaba byaratumye abaturage bahabwa ishuri ry’incuke ryaje gushyirwa mubyari bisanzwe ari ibiro by’akagari, ariko bidateye kabiri iryo shuri naryo riza guhagarara,rirongera rihinduka ibiro by’akagali nanone. Aba baturage twaganiriye barinubira uburyo ibi byemezo byafashwe.

Umuyobozi w’aka kagari ka Nyabigega Musafiri Francois, avuga ko ubwo yari yimuriwe gukorera muri aka kagari koko ngo yasanze , ibiro by’akagari byari byarahinduwe ishuri ry’incuke ariko ngo ibi byahise bihindurwa birongera biba akagali.

Kuruhande rw’ umuyobozi w’Umurenge wa Kirehe mu Karere ka Kirehe. Ni Bihoyiki Leonald , aramara impungenge abaturage avuga ko ibyo bari bifuje bitakozwe icyo gihe, ubu bizitabwaho kandi ngo bashyize imbere kunjya bajya inama nabaturage ibyifuzo byabo akaba aribyo bishyirwa mubkorwa.

Ubusanzwe amabwiriza ajyanye ‘ubudehe avuga ko imishinga ishyirwa mubikorwa ari imishinga yemejwe mu nama rusange y’umudugudu, icyo ubuyobozi bukora akaba ari ukubagira inama hakurikijwe ikihutirwa kandi gifitiye abaturage akamaro.

Elia Byukusenge, Radio Isango Star 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager