fév
12
2016

Kirehe : ubujura bumena amazu

M’umurenge wa Gatore akarere ka Kirehe m’uburasirazuba bw’u Rwanda haravugwa ubujura bwo kumena amazu aho abaturage bavuga ko hari abajura baza nijoro bakiba imyaka mumazu ndetse n’amatungo. Gusa ubuyobozi bw’uyu murenge wa Gatore buratangaza ko nta kibazo kidasanzwe kiri muri uyu murenge gusa kuri iki kibazo cy’ubujura buragishinja abatuye muri aka gace ko aribo ubwabo batera iki kibazo ngo kuko ntawuva ahandi ngo aze kubiba ahubwo bagasabwa kwishakamo igisubizo barara amarondo kuburyo buhagije.

Abatuye m’umurenge wa Gatore mukagali ka Muganza baravuga ko bugarrijwe bikomeye n’ubujura bukabije burimo no kumena amazu aho bavuga ko abamena amazu bitwikira ijoro rimwe na rimwe bakanaza mugihe imvura igwa abantu bose ntawugenda hanze. Bimwe mubyibwa harimo imyaka mumazu n’amatungo murugo. Nkuko aba baturage twaganiriye babivuga ngo barugarijwe kuko aba bajura ntibakangwa n’irondo.

Aba baturage kandi baravuga ko nabo iki kibazo cyabayobeye ngo ntibazi iherezo ryacyo.

Kanzayire Console umuyobozi w’umurenge wa Gatore aratangaza ko nta kibazo kidasanzwe kiri muri uyu murenge gusa kuri iki kibazo cy’ubujura ubuyobozi buragishinja abatuye muri aka gace ko aribo ubwabo batera ikibazo ngo kuko ntawuva ahandi ngo aze kubiba ahubwo bagasabwa kwishakamo igisubizo barara amarondo kuburyo buhagije.

Ikibazo cy’ubujura nkubu bw’i Gatore si hano gusa cyigaragara muri iyi ntara kuko giherutse no kuvugwa mukarere ka Rwamagana mumurenge wa Karenge nkuko twabigarutseho mumakuru yacu aheruka.

Elia Byukusenge, Isango Star 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager